Temarigwe Abdallah avuga ko atibuka neza izina ry'uwo mukire w'umunyamerika bazarushanwa kurya mu kwezi kwa cumi uyu mwaka i Kigali, avuga ko mu mazina ye yibuka Tim.

Temarigwe ubwo aheruka mu marushanwa muri Sky Hotel
Uyu ngo ni umunyamerika wabwiwe ibya Temarigwe ko muri aka karere ntamugabo umurusha gutamira ubwa Ngunda, maze nawe ngo yumva yahiganwa na Temarigwe wavukiye mu Biryogo muri Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Temarigwe w'imyaka 59 avuga ko kuva yatangira uyu mukino wo kurya nta muntu uramutsinda. Ati: " Narariye mu Bushinwa ndabarusha, muri Africa y'Epfo narariye ndusha abo twarushanwaga, hano mu Rwanda ho murabizi ko n'abana ejo bundi bazanye muri Sky Hotel bariye bakivana ku mbehe batsinzwe"
Temarigwe Abdallah yatangarije Umuseke.com ko uyu munyamerika, abicishije ku mugabo yita Manager we, yabanje kumutumira ngo azaze muri Amerika bahiganwe gutamira byinshi, ariko Temarigwe kubera kutabona ubushobozi buhagije amusaba kuzaza bakarushanyiriza mu Rwanda.
Ku myaka hafi 60 twamubajije niba izabukuru zitazamukura ku meza yo kurushanwa, atubwira ko bitandukanye n'abandi , we uko agenda asaza ahubwo ariko yiyumvamo imbaraga zo gutamira ibiryo byinshi cyane.
Temarigwe ati: " iyo ndi kwitegura kurushanwa mfata umwanya nkiruka, nananirwa nkaruhuka nkoga, ubundi nkarya indobo ya Macedoine ngo nze kugira apetit, mu bihe byiza kg30 by'umuceri ndi kurushanwa ndazirya nkazimara nkarenzaho n'ibindi byinshi"
Temarigwe yabwiye Umuseke.com ko yatangiye kumenya ko afite impano yo gutamira afite imyaka 14, iki gihe ngo yari umu 'Scout' maze ajya muri Jambolee aho bategaga ko ubasha kurya amaguru abiri y'ihene n'ikiro cy'umuceri na fanta 18 ahembwa 10 000Rwf, iki gihe ngo yariye ibiro bibiri nibyo bindi maze kuva icyo gihe atandingira kuzamura impano ye yo gutamira byinshi.
Mu buzima busanzwe, Temarigwe akora umurimo wo gutunganya ubusitani no gusiga amarangi, iyo nta marushanwa arimo ngo arira ku isahane imwe n'iy'abandi bariraho (ingano n'abandi ubusanzwe barya). Ni umugabo usanzwe wa 1,59m n'ibiro 71.

Temarigwe Abdallah iyo nta marushanwa arya bisanzwe kimwe n’abandi, ndetse muri iki gihe abasilamu bafunze (Ramadhan) nawe abigenza kimwe n’abandi
Temarigwe yatangaje ko uriya munyamerika naza akamutsinda azahita ava muri uyu mukino wo kurya ibinryo byinshi agakomeza gufasha abana yamaze kubona bafite impano yo kurya byinshi.
Temarigwe asaba abanyarwanda kumva ko kurya by'amarushanwa atari ubusambo nk'uko bamwe babikeka, ahubwo ngo ni umukino wo gushimisha abantu benshi, umaze no gutera imbere cyane mu bihugu bikomeye.
Asaba Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo kumufasha kumenyekanisha uyu mukino no kuzamura abafite impano zo gushyira byinshi mu nda mu marushanwa.
Ubwo aheruka kurushanwa muri Sky Hotel abantu benshi byagaragaye ko bashimishijwe no kureba abahiganwa mu kurya.
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment