Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Steve Blake ukinira Los Angeles Lakers ari mu Rwanda

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Steve Blake ukinira Los Angeles Lakers ari mu Rwanda
Aug 14th 2012, 19:08

Steve Blake yamenyekanye cyane akiri umusore ubyiruka mu 2003 mu ikipe ya Washington Wizards ubwo yakinanaga na Michael Jordan we wariho asoza igihe cye. Blake ubu ni umukinnyi w'ikipe ya Los Angeles Lakers, akaba ari i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 13.

Steve Hanson Blake ukinana naba Paul Gasol na Kobe Bryant

Uyu mukinnyi wo muri NBA yaje mu Rwanda mu bikorwa by'urubyiruko rw'abanyamerika ruri muri 'New Life Ministries' rwamamaza inkuru nziza ya "Yezu Christ" mu bikorwa bitandukanye byo gufasha imfubyi n'abana bo kumuhanda.

Kuri uyu wa kabiri Blake yari kuri Stade nto ya Basketball i Remera aho yakinnye mu mukino wa gicuti we na bagenzi be bakinnye n'ikipe ya Pebbles Basketball club igizwe n'abana bari gutegurwa kuzakina Basketball mu minsi iri imbere.

Steve Blake kuri uyu gatatu araganira n'abatoza ba Basketball ndetse aze kubonana n'urubyiruko rukina Basketball i Remera kuri Petit Stade.

Blake tumubajije niba ari kubona umwanya wo kwitegura Championat ya NBA izatangira mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, yatangaje ko azamara iminsi icyenda mu Rwanda ubundi agasubira i Los Angeles kwitegurana n'abandi.

Tumubajije uko yabonye igihugu cy'u Rwanda yari agezemo bwa mbere, Blake ati: " Ntabwo ndagera ahantu henshi ariko u Rwanda nabonye ari igihugu cyiza, aho nabashije kugera nabonye isuku nyinshi n'abantu bakira abantu neza, si ahantu henshi biba byombi icyarimwe".

Blake nyuma yo gukinana n’abasore b’abanyarwanda kuri uyu wa kabiri

Abayobozi bo mu ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball bavuga ko Steve Blake w'imyaka 32 azafasha abatoza kubyo azi, cyane cyane ariko agaha urugero rwiza abakinnyi bakiri bato ba Basketball ariho akinana nabo muri iyi minsi azamara mu Rwanda.

Bahige Jacques, umwe mu batoza b'abana ba Basketball uri mu bateguye urugendo rwa Steve Blake na bagenzi be mu Rwanda, yatangarije Umuseke.com ko mu kwezi gutaha undi mukinnyi ukina Basketball muri NBA witwa Luol Deng nawe azaba azaza mu Rwanda.

Luol Deng ukomoka muri Sudan y'Epfo, ubu akinira ikipe ya Chicago Bulls, akaba ari umukinnyi wabigize umwuga ukinira igihugu cy'Ubwongereza aho yakuriye nyuma y'uko ahunze intambara yo muri Sudan n'umuryango we akiri muto. Uyu nawe akazaza guha urugero abasore n'inkumi bakibyiruka muri Basketball mu Rwanda.

Blake iburyo aganira na bamwe mubo bariho bakinana

Yeretse umunyamakuru w’Umuseke.com ko azi no guteresha ibirenge

Aganira na bamwe mu bahugura abana muri Basketball

Photo/Daddy Sadiki Rubangura

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment