Mu Mudugudu wa Nkongi, Akagari ka Gakirage,Umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare,umurambo wa Nsengiyumva uzwi ku izina rya Mahuku watoraguwe mu kiyaga cya Bayaga kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 Kanama 2012.

Mu cyumweru gishyize, Nsengiyumva bakunda kwita Mahuku ni bwo yaburiwe irengero ubwo yari yagiye gutahana ubukwe na bagenzi be. Bamwe bavuga ko ngo muri ubwo bukwe yaba yaranyweye agasinda cyane, ari na byo bakekas ko byaba byarabaye intandaro yo kugwa mu mazi. Cyakora umubyeyi wa nyakwigendera arasaba inzego zishinzwe iperereza gukora akazi kazo kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yaba yarateye urupfu rw'umuhungu we.
Mu gihe inzego z'umutekano zikomeje gukora iperereza ku rupfu rwa Nsengiyumva, abari biriranwe na we ku munsi yaburiweho irengero bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo iperereza rikomeze.
Bagabo George Kamali, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare yabwiye abaturage ko bakwiye kurinda umutekano kandi bakirinda ubusinzi kuko butera ibibazo mu baturage ndetse bugahungabanya n'umutekano.
AHISHAKIYE Rutebuka Joseph
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment