Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi John Rwangombwa, aratangaza ko gutanga amafaranga azajya mu kigega Agaciro Development Fund, bitari agahato ku baturage, yavuze ibi mu kiganiro cyamuhuje n'abanyamakuru ku gicamunsi cy'uyu wa kane tariki ya 16 Kanama ku kicaro cya Minisiteri y'imari.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane
Mugihe abantu benshi batekerezaga ko ikigega Agaciro Development Fund cyatekerejwe nyuma y'uko ibihugu bimwe by'amahanga bifashe icyemezo cyo gutinza inkunga byageneraga u Rwanda. Minisitiri Rwangombwa yavuze ko ikigega Agaciro Development Fund cyatekerejwe mu nama y'umushyikirano yabaye mu mwaka ushize mbere y'uko havugwa ibyo gutinza no guhagarika amafaranga ku baterankunga.
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi John Rwangombwa avuga ko amafaranga azashyirwa mu kigega Agaciro Development Fund, atazaza asimbura inkunga yanerwaga u Rwanda ikaba yaratindijwe cyangwa igafatirwa na bimwe mu bihugu by'amahanga.
Amafaranga y'ikigega Agaciro Development Fund ngo azajya yifashishwa mu kwihutisha iterambere aho azajya akoreshwa igikorwa cy'umvikanyweho kandi gikenewe n'abaturage b'aho kigiye gukorerwa.
Ibyo kuba nta gahato kazaba ku muntu ngo atange ariya mafaranga, ni nabyo basubijwe umunyamakuru w'Umuseke.com wabazaga niba ariya mafaranga bamwe mu baturage batazayafata nk'umusoro wiyongera ku mafaranga bari basanzwe batanga.
Mu kumusubiza Minisitiri Rwangombwa yagize ati"Amafaranga y'ikigega Agaciro Fund si umusoro. Umuntu azajya ayatanga ku bushake bwe".
Ku bijyanye n'amafaranga amaze kugera mu kigega Agaciro Development Fund ngo abagize guverinoma bashyizemo 33 500 000Rwf ariko ngo hari n'abantu ku giti cyabo bamaze gushyiramo asaga 5 000 000Rwf.
Ubu hakaba hariho gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda b'ingeri zose baba ab'imbere mu gihugu n'ababa hanze ngo bitabire gushyigikira iki kigega kigamije kwihutisha iterambere.
Bumwe mu buryo bwashyizweho mu gukusanya amafaranga hakaba harimo uburyo busanzwe bwo kohereza amafaranga binyujijwe mu itumanaho rya telefoni (Mobile Money Transfer) aho umuntu ushaka gutera inkunga ikigega azajya yohereza ubutumwa bugufi kuri 2020. Ndetse hanashyizweho urubuga rwa Internet www.agaciro.org aho umuntu ashobora kohereza amafaranga binyuze kuri Internet.
Ku mpungenge zagaragajwe na bamwe ku micungire y'amafaranga azashyirwa mu 'Agaciro Development Fund' Ministre Rwangombwa yasobanuye ko nta mpungenge abanyarwanda bakwiye kugira kuko ayo mafaranga hazakorwa ibishoboka ngo acungwe neza, nkuko n'undi mutungo wa rubanda ugerageza ucungwa, ndetse abagaragaweho kuwukoresha nabi bakabiryozwa nta kabuza.
Abanyarwanda bari mu nama ya cyenda y'Umushyikirano nibo bahisemo ko ikigega ubundi cyari cyiswe icy'ubwisungane (Solidarity Fund) gihabwa izina 'Agaciro Development Fund'.
Ibikorwa by'ubukangurambaga bigamije gushishikariza Abanyarwanda na buri wese ubishaka gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, bizatangizwa ku mugaragaro mu gihugu tariki ya 23 Kanama 2012, amafaranga azaba yinjijwe akazamenyekana mu nama y'umushyikirano ya cumi izaba mu mpera z'uyu mwaka.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment