Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Kajugujugu ebyiri za Uganda zaburiwe irengero muri Kenya

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Kajugujugu ebyiri za Uganda zaburiwe irengero muri Kenya
Aug 13th 2012, 13:52

Imirimo yo gushakisha kajugujugu ebyiri za gisirikari za Uganda yatangiye kuri uyu wa mbere kuva zabura zirimo abantu bagera ku icumi zombi, ni ibyemejwe na Lt Col Felix Kulayigye umuvugizi w'ingabo za Uganda.

Zari kurara Garissa zikerekeza muri Somalia kuri uyu wa mbere

Izi kajugujugu zari muri enye zagombaga guhagarara mu mujyi wa Garissa muri Kenya ku cyumweru nijoro.

Imwe muri izi enye ikaba yaraguye by'igitaraganya kuri Mount Kenya ndetse abantu batanu bari bayirimo babasha kurokoka. Indi imwe yageze aho zajyaga naho ziriya ebyiri n'ubu ntiziraboneka.

Izi ndege zari zoherejwe kongerera imbaraga ingabo z'Umuryango wa Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia. Zikaba zari guhaguruka Garissa kuri uyu wa mbere zerekeza muri Somalia kuri uyu wa mbere.

Lt Col Felix Kulayigye yavuze ko ingabo za Kenya n'iza Uganda byatangiriye hamwe gushakisha izo ndege zo mu bwoko bwa Mi-24

Indege ya Mi17 yari itwaye abantu bagera kuri 13 yo yabashije kugera amahoro i Garissa aho yari yerekeje.

Izi ndege zari zerekeje guhangana n'umutwe wa Al Shabab, ivuga ko ubu iri gukorana na Al Qaeda,  mu mujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somalia.

Kuva izi ndege ebyiri zabura ntamuntu urabasha kuvugana n’abari bazitwaye.

BBC

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment