Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Google ikomeza guhemba umukozi wayo mu myaka 10 nyuma y’urupfu rwe

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Google ikomeza guhemba umukozi wayo mu myaka 10 nyuma y'urupfu rwe
Aug 13th 2012, 16:53

Iyi kompanyi ikomeye cyane ku isi kugeza ubu yaba iri mu zitanga amahirwe menshi cyane ku bakozi bayo kuko uwitabye imana abasha guhembwa kugera ku myaka 10 nyuma yo gupfa kwe.

Abakozi ba Google bagera ku 34 000 (muri US) babona izo ‘Avantages’ hadashingiwe ku burambe bahafite

Usibye ibi, Google itanga izindi 'avantages' nyinshi cyane ku bakozi bayo; usibye inzu bahabwa ibindi bikoresho bitandukanye nk'ibyo mu gikoni, kogoshwa ku buntu, ibiribwa n'ibinyobwa ku kazi bagenerwa ku buntu n'ibindi byinshi bitandukanye.

Laszlo Bock ushinzwe abakozi muri uru ruganda rufite urubuga rusurwa kurusha izindi zibaho ku isi, avuga ko ibi byose Google ibikora kugirango abakozi bayo bamererwe neza bityo batange umusaruro kandi bakore nk'abikorera.

Abantu benshi bari bazi neza ko Google ihemba neza kandi itanga 'avantages' nyinshi cyane ku bakozi bayo, ariko ngo ntabwo benshi bari bazi ko ibasha guhemba umukozi witabye Imana kugeza ku myaka icumi nyuma y'urupfu rwe.

Laszlo Bock yagize ati: " Bisa n'ibitangaje ariko ni ukuri, umukozi wacu iyo yitabye Imana uwo bashakanye cyangwa babanaga dukomeza kumuhemba igice cy'umushahara wafatwaga na nyakwigendera, kugeza ku myaka 10"

Si ibyo gusa kuko iyo upfuye yakoreraga Google yitabye Imana agasiga akana gakomeza guhabwa amadorari 1000$ kugeza ageze ku myaka 19 cyangwa ku myaka 23 igihe yiga igihe cyose adakora.

Iyi miterere ya Google kandi ngo ntabwo ireba abantu bayimazemo igihe kinini kuko n'umukozi wese mushya wa Google ibi aba abyemerewe.

Google ntifata neza gusa abapfushije n'abapfuye ahubwo abakozi bayo (muri USA) bafite ibindi bintu byiza bagenerwa, nko mu gihe umubyeyi (umugabo) wabyaye ahabwa ibyumweru bitandatu by'ikiruhuko (congé) zishyurwa, naho umugore ibyumweru 18 by'ikiruhuko.

Aya mahirwe ngo abakozi ba Google muri Amerika ngo bayabyaza umusaruro kuko 60% by'abakozi bayo bakiri aba "jeunes" buri wese afite umwana uri munsi y'imyaka itandatu.

ForbesMagasine

 

Egide RWEMA
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment