Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ethiopia: Meles Zenawi yaba ari muzima cyangwa yapfuye?

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ethiopia: Meles Zenawi yaba ari muzima cyangwa yapfuye?
Aug 1st 2012, 07:11

Kuri uyu wa kabiri tariki hasakaye amakuru ko Ministre w'Intebe wa Ethiopia Meles Zenawi yitabye Imana, aya makuru nyabwo yigeze yemezwa n'abayobozi ba Ethiopia ariko ntibanayahakanye.

Meles Zenawi nta gakuru niba akiriho cyangwa yarapfuye/photo AP

Meles Zenawi nta gakuru niba akiriho cyangwa yarapfuye/photo AP

Ethiopian Satellite Radio and Television (ESAT) ikorera mu Ubuholandi yatangaje ko izi neza ko Meles Zenawi yitabye Imana, abayobozi ba Ethiopia bo mu ishyaka TPLF ayoboye babihishe kugirango babanze bategure umusimbura we.

Amakuru ku buzima bwa Meles Zenawi yagizwe ibanga rikomeye cyane kuva yajya kwivuriza mu Ububiligi, nabwo bikamenyekana tariki 18 Nyakanga uyu mwaka.

Yasurwaga gusa n'abayobozi bo hejuru ba Ethiopia, batemerewe kugira icyo babwira itangazamakuru ku buzima bwa Zenawi. Ibinyamakuru muri Ethiopia byabujijwe gusohora ku rurembo rwabyo inkuru zivuga ku buzima bwa Zenawi kuva yajya mu bitaro.

Abantu batandukanye bagiye batangaza ko amerewe nabi cyane kandi ashobora kutazarokoka indwara arwaye, ariko nta makuru arambuye atangwa ku ndwara arwaye, niba yitabye Imana cyangwa akirembye cyane.

Kugeza ubu bivugwa ko Zenawi arwariye mu bitaro bya Saint Luc University Hospital, avurirwa mu ibanga rikomeye ku buryo nta makuru ye abasha gusohoka mu bitaro avuye ku baganga cyangwa abamusuye. Iyi niyo mpamvu bitaremezwa neza niba koko agihumeka cyangwa yarashizemo umwuka.

Saint Luc University Hospital ni ibitaro biri i Bruxelles bifite  umwihariko wo kuvura cancer zifata amaraso, hari amakuru yatangajwe hambere ko Zenawi yagiye kuvurwa Igifu.

Meles Zenawi amaze iminsi 40 atagaragara mu ruhame, ndetse inama y'umuryango wa Africa y'Unze Ubumwe iherutse kubera i Addis Ababa ntabwo yabashije kuyitabira.

Mu cyumweru gishize, hari amakuru yari yemejwe na AFP ko uyu mugabo w'imyaka 57 amerewe nabi cyane aho yariho avurirwa.

Meles Zenawi Asres ni Ministre w'Intebe wa Ethiopia kuva mu 1995, amahanga amunenga ko yihariye ubutegetsi kuko no kuva mu 1991 yari President w'iki gihugu kugeza mu 1995.

Meles yize ubuganga muri Kaminuza ya Addis Ababa, mbere yo kwinjira politiki mu ishyaka rya Tigrayan Peoples’ Liberation Front (TPLF) yabereye umuyobozi kuva mu 1985.

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment