Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Bahati (Just Family) yambaye inkweto imwe kugeza bavuye muri PGGSS II

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Bahati (Just Family) yambaye inkweto imwe kugeza bavuye muri PGGSS II
Aug 13th 2012, 14:58

Amafoto atandukanye yafashwe n'Umuseke.com agaragaza ko uyu muhanzi wo mu itsinda rya Just Family yagiye yambara inkweto imwe mu gihe cya Road show zitandukanye.

Bahati i Karongi muri Guma Guma

Bahati i Karongi muri Guma Guma

Muri Road Show 8 kuri 11 z'irushanwa rya PGGSS II zabayeho, Bahati yagaragaye yambaye inkweto yo mu bwoko bwa Timberland imwe, ndetse kenshi na nyuma y'uko itsinda rye riva mu marushanwa akunda kugaragara yiyambariye iyi Timberland.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n'Umuseke.com kuri iyi myambarire, itandukanye n'iyabandi bo usanga bahindaguranya ibyo bambara, Bahati yatubwiye ko yikundira Timberland cyane.

" Si ubukene, nkunda cyane Timberland ya ririya bara, iyo imwe ishaje ngura indi, ntabwo nabura Timberland mu nkweto mba ntunze" Bahati.

Just Family iherutse gusohora indirimbo nshya yise “Ikimenyetso” ndetse aba basore bakaba bari mu myiteguro yo kumurika Album yabo ya gatatu i Rubavu tariki 03/11/2012.

Ubwo PGGSS II yatangizwaga harimo abahanzi 20, Bahati nabwo yari yiyambariye Timber ye

Bahati i Rusizi yari yambaye Timberland ye

Bahati i Rusizi yari yambaye Timberland ye

i Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi ntabwo yari yahinduye hasi

i Huye nabwo Bahati yakomeje kwambara Timberland ye

Yazikomezanyije i Muhanga

Yazikomezanyije i Muhanga

 i Gicumbi naho ntiyayivanyemo

i Gicumbi naho ntiyayivanyemo

mpaka na Nyagatare yari akiyambaye

mpaka na Nyagatare yari akiyambaye

i Kigali nabwo yari acyambaye Timberland

Muri Road show za PGGSS II, irushanwa ryasojwe mu kwezi gushize, Bahati aho atambaye Timberland ye ni i Rubavu, Musanze na Ngoma. Ahandi hose yari yiyambariye inkweto imwe, nubu akaba akunda kugaragara ayambaye dore ko avuga ko ayikunda cyane.

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment