
Gukemurira ibibazo byananiranye mu rwego rw'imidugudu ni imwe mu nzira yo kubibonera umuti ndetse bukaba n'uburyo bwo gufasha abayobozi mu nzego zo hasi ku byo badahugukiwe neza. Ibi byatangajwe n'umuyobozi w'akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ubwo yafatanyaga n'abaturage b'umurenge wa Bugarama gukemura ibibazo byananiranye kuri uyu wa 14/07/2012. Ku ruhande rw'abaturage nabo bishimiye uburyo ubuyobozi bw'akarere bubafasha gukemura ibibazo byabo dore ko byatanze hafi ya byose byagiye bibonerwa ibisubizo.
Ibyinshi mubibazo byakemuwe byibanze ku makimbirane mu miryango ashingiye ku butaka ibi bikanajyana n'ubuharike ndetse n'ubushoreke bukigaragara cyane muri uyu murenge. Nzeyimana Oscar umuyobozi w'akarere ka Rusizi atangaza ko kwakira ibibazo by'abaturage babasanze mu mirenge ari uburyo bwo kubaka ubushobozi bw'abayobozi mu nzego zo hasi bwo kumenya ibyemezo bafata imbere y'ibibazo runaka.
U murenge wa bugarama n'umwe mumirenge yo mukarere ka Rusizi ufite abagabo benshi baharika abagore ibyo ngobigatuma amakimbirane akomeza kwiyongera muri uwo murenge ni muri urwo rwego abayobozi binzego zibanze basabwe kujya babifatiranya bikiri hafi bigakemurwa vuba
Posts Related to Rwanda | RUSIZI : ABATURAGE BEGEREJWE UBURYO BWO GUKEMURA IBIBAZO
Abayobozi b'akarere ka Rusizi bahagurukiye gukemura ibibazo by'abaturage biba byarananiranye gukemurwa n'inzego z'umurenge, ahanini kudakemuka kw'ibibazo bimwe na bimwe by'abaturage ku rwego rw'umurenge ngo ni ...
Mu murenge wa mururu ho mukarere ka Rusizi habereye inama y'umutekano yiga kubibazo bimaze iminsi bigaragara birimo: Kwirinda impuha , urugomo, ubuharike ndetse n'ingaruka zabyo. ...
Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe habereye igikorwa cyo kwiga kungengo y'imari y'umwaka wa 2012-2013 izashyikirizwa imirenge yose 18 igize aka karere . ...
Muri gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, kuri uyu wa gatatu tariki 18/01/2012 ku biro bw'akarere, abayobozi batandukanye bumvise ibibazo by'abaturage. ...
Ubuyobozi bw'umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi mu ntara y'uburengerazuba buravuga ko umubare w'ingo zirimo ubuharike ugenda ugabanuka ugereranije no mu myaka yashize. Imibare ...
Google+
0 comments:
Post a Comment