Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Muhanga: Abakozi b’utugari batarara aho bakorera baratungwa agatoki ko ntacyo bakora ngo umutekano ugende neza

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Muhanga: Abakozi b'utugari batarara aho bakorera baratungwa agatoki ko ntacyo bakora ngo umutekano ugende neza
Aug 15th 2012, 06:30

Muhanga Abakozi b'utugari batarara aho bakorera baratungwa agatoki ko ntacyo bakora ngo umutekano ugende neza Rwanda | Muhanga: Abakozi b'utugari batarara aho bakorera baratungwa agatoki ko ntacyo bakora ngo umutekano ugende neza

Bamwe mu bakozi b'utugari tugize imirenge yo mu karere ka Muhanga baratungwa agatoki n'ubuyobozi bwako ko ntacyo bakora kugirango babashe kuba bafasha abaturage gukemura ibibazo bagira mu gihe baba baraye ahandi.

Ubu buyobozi bukaba bubifata nk'amakosa akomeye kuko bimaze kugaragara ko n'umutekano mu gihe cy'ijoro uri guhungabanywa hakabura umuyobozi wakurikirana iki kibazo ku buryo bwihuse.

Kugeza magingo aya haracyari abanyamabanga shingwabikorwa bayobora utugari ariko bataduyemo ku bw'impamvu batanga zitangukanye, nyamara aho bigeze aha abayobozi babakuriye batangiye kubabuza kongera kurara ukubiri n'abo bayobora cyane cyane nko mu karere ka Muhanga hamaze iminsi hagaragara umutekano muke mu gihe cy'ijoro.

Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w'akarere ka Muhanga agira ati: "kutarara mu tugari mu koreramo ni ikosa rikomeye, njya mbona ku kagoroba abenshi bateze batashye ahandi, abaturage bagataka mu ijoro twashaka umuyobozi w'aha bakatubwira ko yatashye kandi wagakwiye kumenya uko abaturage bawe baraye n'uko biriwe none araterwa nijoro udahari".

Nyamara aba banyamabanga nshingwabikorwa bo bavuga ko impamvu zituma batarara aho bayobora ziba zikomeye cyane kuko ngo abatari bake baba batungiye imiryango yabo hanze y'utugari bayoboye kandi kuyimura bikaba byabahenda cyane ndetse no kubafite abagore cyangwa abagabo bakaba batakwemera kuza kuba mu tugari baba bayoboye kuko nabo usanga baba bakora ahandi.

Bavuga kandi ko ngo nyuma y'amasaha y'akazi bamwe bahita bajya gukomeza amasomo yabo y'icyiciro cya kaminuza cyane ko abenshi mu bakora aka kazi baba bararangije amashuri yisumbuye gusa.

Aha umuyobozi w'aka karere avuga ko kuba abantu biga bidakwiye kuba urwitwazo rwo kutarara mu tugari bakoreramo kuko aya masomo ntaho ahurira n'akazi nubwo ngo batarwanya abiga. Avuga ko abo bizamenyekana ko batari kuba aho bakorera bakwiye kubyirengera.

Agira ati: "ntabwo icyambere tukurebaho ari uko utsinda kurusha abandi kandi akazi ushinzwe ukica, si ukubinginga ni itegeko mutegetswe kurara aho muyobora, uwitwa executive wese w'akagari tubifata nk'ikosa rikomeye, ubwo rero uzabifatirwamo azabyirengera".

Ubuyobozi bw'akarere bukaba bugiye kwandika amabaruwa yihanangiriza bwa nyuma abakozi b'akarere ku rwego rw'akagari bakora batarara aho bakorera.

 

 

Posts Related to Rwanda | Muhanga: Abakozi b'utugari batarara aho bakorera baratungwa agatoki ko ntacyo bakora ngo umutekano ugende neza

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment