Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Gatasibo: abaturage bagira ijambo mu kugaragaza ibyo bakorerwa

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Gatasibo: abaturage bagira ijambo mu kugaragaza ibyo bakorerwa
Aug 14th 2012, 05:18

rwanda people Rwanda | Gatasibo: abaturage bagira ijambo mu kugaragaza ibyo bakorerwa

nkuko umushinga PPIMA (public Policy information monitoring  advocacy) ushamikiye kuri Rwanda Women's Network ukorera mu karere ka Gatsibo wabitangaje ngo mu karere ka gatsibo abaturage bagira ijambo mubikorwa bakorerwa bagaragaza ibyo bifuza gukorerwa ndetse nibyo babona bitagenda neza kubayobozi babo kugira ngo bihinduke. Uyu muco ukaba imwe munzira yo gufatanya n'ubuyobozi mu nzira y'iterambere bishyiriraho bafatanya .

 

Pacifique Nshuti umwe mubakozi ba PPIMA avuga ko mu mirenge y'akarere ka Gatsibo bakoreramo basanze abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa bagaragaza ibyo bifuza ko byaza imbere kurusha ibindi bitewe nibyobakeneye. kubera ko akarere ka Gatsibo kari mu turere tutagira amazi n'imihanda myiza, abaturage baragaragaje ko kugezwaho amazi meza biri mubyabafasha kugira ubuzima bwiza bagera ku isuku naho kubona imihanda ikozwe neza bigafasha abaturage guhahirana no kubona amasoko y'umusaruro wabo.

 

Nshuti avuga ko uretse abaturage batanga ibitekerezo byo gusaba kugezwaho ibikorwa remezo kandi bigakorwa ngo abandi batanga n'ibitekerezo kuri serivisi bahabwa kuburyo aho bibaye ngombwa guhindurwa zihindurwa.

 

Ibi by'uko abaturage bagaragaza service bahabwa bikaba byarasohotse muri raporo yakozwe n'uyu mushinga mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nyakanga, 2012 aho benshi mubaturage basabye ubuyobozi bw'akarere kwegera abaturage bakareka gukorera mubiro cyane, naho abandi baturage bavuga ko batabona abayobozi no mu biro iyo babasanze, banabanenga ko iyo babahamagaye batanitaba.

 

Kugaragarizwa uko abayobozi banegwa bituma ubuyobozi busaba kwisubiraho. Nkuko byaje kugarukwaho n'umuyobozi w'akarere Ruboneza Ambroise wasabye abayobozi b'imirenge kuba mu mirenge bakoreramo kandi bakumva ibibazo by'abaturage babishakaira ibisubizo.

 

Ibitekerezo by'abaturage kandi mu karere ka Gatsibo bikaba byarongeye guhabwa agaciro hagenzurwa ibigo nderabuzima bidakora neza no kunoza uburyo abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza bajya bahabwa serivise nziza.

 

Pacifique Nshuti akaba yaradutangarije ko bashima uburyo abayobozi b'akarere ka Gatsibo bumva ibyifuzo by'abaturage bakabishyira mubikorwa nk'aho abifuza amashanyarazi mu murenge wa Murambi bayashyikirijwe, mu bigo nderabuzima serivise ziravugururwa ndetse n'ikibazo cy'imihanda n'amazi kikaba gikorwa kuburyo abaturage babyishimira.

 

Nubwo ntawishimira kunengwa, Ruboneza umuyobozi w'akarere ka Gatsibo yemera ko kugaragarizwa uko bakora bituma bagira ibyo bahindura mu kurushaho gufasha abaturage ibyo biyemeje.

 

 

 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Gatasibo: abaturage bagira ijambo mu kugaragaza ibyo bakorerwa

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment