Umutoza w’ikipe ya Real Madrid akaba afite inkomoko yo mu gihugu cya Espagne, azwiho nkumwe mu batoza bagira amagambo aryohera abasomyi kubera amashyengo n’ubwishongore agira iyo yivuga ibigwi ndetse n’amazina agomba kwitwa.

Kurubu akaba yamaze gusaba itangazamakuru ryo muri portugal arinaho akomoka ko yabaye afashe akazina ka The Only one ngo kubera byinshi yageze bitaragerwaho nundi mutoza wundi ku isi.
ati umutoza wa mbere wigekunye ibikombe 3 bikomeye byashampiyona ntawundi utarinjye, ibyo nibyo bimpesha ubushobozi bwo kwitwa the only me kuko ntawundi wari wabigeraho, nahisemo kwitwa the only me aho kwitwa Spcial one kugeza igihe hazabonekera undi mutoza uzabasha guca agahigo agatwara ibikombe bya shampiona 3 bikomeye.
Akazina ka the special one yakiyise ubwo yaragitoza ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza, ubu akaya yaramaze kongera andi masezerano mu ikipe ya Real Madrid kugeza mu mwaka wa 2016.
Mourinho niwe mutoza wa mbere wabashije gutwara ibikombe bya champions league mu makipe 2 atandukanye aho yatwaye igikombe cya mbere ubwo yatoza ikipe ya Fc Porto mu mwaka wa 2004 ndetse yongera kugitwara atoza ikipe ya Inter de Milan mu mwaka wa 2010.
Yatangiye gutoza ikipe ya Fc Porto yo mugihugu akomokamo cya portugal guhera mu mwaka wa 2003-2004 ayihesha igikombe cya champions league mu mwaka wa 2004, ahita yerekeza mu bwongeza mu ikipe ya chelsea agezemo ikipe ya chelsea iba champion d’engleterre mu mwaka wa 2005-2006 ahita ajya muri inter de milan mu mwaka wa 2009 ayihesha igikombe cya champions league mu mwaka wa 2010.
0 comments:
Post a Comment