Kristen Stewart umukinnyikazi w’ama filime w’umunyamerikakazi wemenyekanye cyane mu ruhando mpuza mahanga kubera filime ya Twilight, kuri ubu akaba ari mu bitangaza makuru by’isi yose kubera guca inyuma umukunzi we akaba ari n’uwo bakinanye filime yatumye bose bamenyekana cyane ariwe Robert Pattinson.

Kristen Stewart akiri kumwe na Robert Pattinson
nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Kristen Stewart ibye kuri ubu biri irudubi kuko Universal Films yamaze gutangaza ihagarikwa rya Kristen Stewart muri filime yarari gukora yitwa Snow White and Huntsman nk’umukinnyi w’imena ariko akaba ashobora kuzagaragara muri iyi filime nk’umukinnyi usanzwe, ifatwa ry’amashusho y’iyi filime akaba ariyo yabaye intandaro yo gutandukana kw’iyi couple aho stewart yagaragaye yambaye ubusa ari kumwe na Rupert Sanders, umugabo uyobora ama filime w’umwongereza ariko wa akaba yagumanye akazi ke kubu Director kuri iyi filime.

Kristen stewart ubwo yari mw'ifatwa ry'amashusho ya filime

nguyu Rupert sander's nyirabayazana w'ibibazo byose bya Kristen stewart
umuvugizi wa Kristen Stewart akaba ntacyo yigeza ahita atangaza kuri iyi nkuru yihagarikwa rya Kristen Stewart, naho Robert Pattinson uwari umukunzi wa Kristen byavugwako mu minsi ishize y’ibazaga niba yababarira uyu wari umukunzi we Kristen stewart dore ko Rupert sanders umugore we Liberty Rose yamaze ku mubabarira, Robert akaba yibereye i New York aho ari kumenyekanisha filime ye yitwa Cosmopolis akaba yatangaje ko ameze neza nta kibazo afite.

Robert Pattinson ari wenyine mu muhanda i New york
ese aho gukina amafilime bya Kristen Stewart ntibyaba birangiriye aha? dore ko ari umwe mu bakobwa banzwe cyane i Hollywood.
Source: Dailymail.co.uk
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment