
Abaturage batari bake mu Rwanda ngo bagambiriye kwimukira mu Ntara y'Iburasirazuba kuko bamaze kumenya ko ubutaka muri iyo Ntara buhendutse, ndetse bamwe ngo basigaye bahita ko ari i Dubayi bakwiye kujya gushakira amakiriro.
Koko rero ngo muri iyo Ntara haracyaboneka ubutaka bwo guhinga ku kiguzi kiri hasi cyane y'uko ubutaka bugurwa ahandi mu gihugu. Ibi kandi ngo bigaragazwa n'imibare iri hejuru y'abimukira muri iyo Ntara kuko abayobozi b'Intara y'Iburasirazuba bavuga ko abaturage basaga 33.1% bose muri iyo Ntara ari abimukira baturutse ahandi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y'Amajyaruguru.
Aba bimukira ngo nibo bakurura bene wabo iyo basigaye bakababwira ko bimukiye mu Burasirazuba bahabona ubutaka buhendutse kandi bwera. Bamwe ndetse ngo bababwira ko bageze i Dubai. Umujyi wa Dubai usanzwe ari ihuriro rikomeye ry'ubukungu kuko uberamo ubucuruzi bukomeye.
Abazi abimukira muri iyo Ntara baravuga ko abenshi muri bo babaye abakungu kuko bahinga cyane kandi ubutaka bukaba bucyera neza, bityo ngo aho bageze bakaba bahashinga imizi bifuza no kuhagira amaboko bahazana abo baziranye.
Hari abavuga ko impamvu ubutaka bwo mu Burasirazuba buhendutse ari uko iyo Ntara isanzwe idatuwe cyane, kandi abenshi bayituye bakaba ari aborozi bafite inzuri nini bashobora kugurishaho uko bakeneye agafaranga kandi bakagira ubutaka basigarana.
Aba bimukira cyakora baratungwa agatoki kuba bari mu badindije gahunda yo guca Nyakatsi kuko bagenda bagondagonda inyubako zidakomeye, ndetse ngo hamwe na hamwe banagaragara mu bahungabanya umutekano dore ko baba batazwi na benshi, aho bashatse kwiyoberanya bikaborohera.
Posts Related to Rwanda : Abimukira bo mu Ntara y'Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse
Igice kinini cy'umubare w'abatuye mu ntara y'uburasirazuba ni abimukira nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi EICV3. Abaturage bo muri iyo ntara bayimazemo nibura imyaka itanu bagera kuri 33,1%, ...
Guverimeri w'intara y'amajyaruguru arasaba abayobozi b'uturere two muri iyo ntara gushishikariza abaturage bayobora gutura mu midugudu kuko ariho bazagera ku iterambere. Giverineri Bosenibamwe yavuze ko ...
Umuyobozi w'igenamigambi muri MINALOC aravuga ko kwimukira mu midugudu nk'uyu bigiye kwihutishwa Rugamba Egide ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu MINALOC yamenyesheje abayobozi bo mu ...
Ushinzwe ubutaka muri Gicumbi Nyuma yo kubarura ubutaka, buri muturage wa Gicumbi agiye gusobanurirwa gahunda yo gusorera ubutaka ...
Mu masoko atandukanye y'akarere ka Kamonyi, ibitoki bituruka mu Ntara y'Iburasirazuba biragura amafaranga make. Ari abacuruzi n'abagura bakaba bemeza ko biri kugurwa cyane kuko ibindi ...

0 comments:
Post a Comment