Stallone uzwi cyane nka "Rambo" umuhungu we yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu azize urugero rurenze rw'ibinini. Sage Moonblood Stallone wari ufite imyaka 36 bamusanze yitabye Imana mu nzu yabagamo i Los Angeles nkuko byemezwa na Police yaho LAPD.

Stallone n’umuhungu we Sage muri film za Rocky mu 1990
Umwe mu bavugizi ba Los Angeles Police Department yatangaje ko nta bihamya babonye ko hari ubugizi bwa nabi bwakorewe umuhungu wa Rambo.
Sage Stallone ngo yari amaze iminsi nta bibazo afite, akora imishinga ye, ndetse ngo ategura no gushing urugo nkuko byatangajwe n'umunyamategeko we George Braunstein.
Ibitangazamakuru bitandukanye i Los Angeles biri gutangaza ko Sage Moonblood Stallone yazize umurengera w'imiti (overdose)
Umuvugizi wa Sylvester Stallone witwa Michelle Bega yavuze ko "Rambo" ababajwe cyane n'urupfu rw'umuhungu we Sage Stalone wari ufite imishinga myinshi agitegura mu buzima bwe.
Iyi kandi ngo ni inkuru iteye agahinda cyane kuri nyina wa Sage witwa Sasha, utaherukaganaga n'umuhungu we Sage.

Sage Stallone witabye Imana yari afite imishinga myinshi irimo no kurushinga
TMZ
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment