Uyu muhanzi w'imyaka 18, yatangarije Umuseke.com ko mu kumurika Album ye nshya azazana umuhanzi Ngabo Médard (Meddy) uwavuye mu Rwanda mu 2010, ndetse na Jose Chameleone wahavuye muri week end ishize.

Lil G witegura kumurika Album ye ya mbere/photo Umuseke.com
Lil G ati: " Meddy turavugana kenshi yanyemereye ko nibishoboka rwose azaza, Jose Chameleone nawe twaravuganye kandi yifuza kugaruka mu Rwanda, ntagihindutse aba bahanzi bazaba bahari"
Tariki ya 17/11 uyu mwaka nibwo Lil G avuga ko azamurika Album ye nshya muri parking ya petit stade i Remera, usibye bariya bahanzi, yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda ari kuvugana nabo ngo bazamufashe harimo Jay Polly, Dream Boyz, Urban Boyz, King James, Knowless, Riderman, Massamba n'abandi.
Usibye aba bahanzi ba hano mu Rwanda, Lil G yavuze kandi ko ari kuvugana kandi n'abahanzi bo muri Uganda barimo Good Life, Gnl Zamba, Cindy na Jacky Chandilu.
Album ye yise "Nimba Umugabo" ngo izaba iriho indirimbo 15, zirimo nk'iyitwa ‘Akagozi’ yaririmbanye na Jay Polly.
Umuhanzi Meddy akaba yaravuye mu Rwanda tariki 2 Nyakanga 2010, nyuma y'imyaka ibiri bikaba bishoboka ko yaba agiye kugaruka, nkuko byemezwa na Lil G.
Kuri iyi Album ye ya mbere, azaba asohoye kuva yakwinjira muri muzika mu 2007 afite imyaka 13, Lil G avuga ko izajya kujya hanze amaze gutunganya amashusho y'indirimbo ziri kuri iyi Album.
Karangwa Lionel uzwi cyane nka Lil G ni umusore uvuga ko akunda cyane inyama n'amata y'inshyushyu, avuka mu muryango w'abana barindwi, akaba ari kwiga amashuri yisumbuye mu Rugunga mu ishami ry'Amateka Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment