Ahagana saa sita z'ijoro kuri uyu wa gatatu nibwo umuhanzi Jose Chameleone yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aje mu bitaramo mu Rwanda.

Jose Chameleone ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yakiriwe na Boss wa Next Entertainment
Uyu muhanzi ukomeye muri aka karere akigera i Kanombe mu Kinyarwanda yabwiye Umuseke.com ati: " Ndaje mbakubitire mu Amahoro Stadium no mu Serena VIP My God!!"
Chemeleone wagaragaye acyeye cyane, kuwa gatatandatu tariki 21 Nyakanga 2012 azaririmbira kuri Stade Amahoro (Parking ya Pt Stade) naho ku cyumweru aririmbire muri Serena Hotel mu gitaramo cya VIP.
Chameleone aje mu Rwanda muri 'Kesha Music Festival' yateguwe na Next Entertainment ari nayo izanye uyu muhanzi.
Uyu muhanzi wigeze no kuba mu mujyi wa Kigali, yamenyekanye cyane muri aka karere kubera indirimbo ze nka “Bei Kali”, “Mambo Bado”, "Bayuda" na "Mambo Bado" ubu igezweho cyane akaba ari iyitwa "Valu Valu". Uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko afite Album 12 yasohoye.

Chameleone waje na Rwandair asohoka aho abagenzi batunguka bavuye mu ndege

Chameleone ntabwo yari aherekejwe n’abantu benshi

Inyuma ye ni DJ we ndetse na murumuna we uzwi ku izina rya ‘AK 47′

Jose Chameleone yambaye umupira uriho ‘Idi Amin Dada’

Aha yagize ati: “I was missing you Kigali”

Murumuna wa Chameleone AK 47 nawe uzwi muri muzika
Photos/ Muzogeye P
Plaisir Muzogeye
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment