Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Jay Polly yemereye Umuseke.com ko umwana wavutse ari uwe

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Jay Polly yemereye Umuseke.com ko umwana wavutse ari uwe
Jul 12th 2012, 14:39

Kuwa kabiri tariki 10 Nyakanga umukunzi wa Jay Polly witwa Afsa Nirere yibarutse umwana w'umukobwa. Yaba nyina w'umwana na Jay Polly ntawari watangaje ise w'umwana kugeza ubwo Jay Polly ubwe kuri uyu wa kane abwiye Umuseke.com ko umwana ari uwe.

Jay Polly n’umukunzi we mu gihe gishize

Inkuru imaze kumenyekana ko Nirere yibarutse, hatangiye kuvugwa ko umwana wavutse kuri uwo wa kabiri ahagana saa munani z'amanywa yaba ari uwa Jay Polly.

Nyamara uyu muraperi ukunzwe cyane, ndetse uri muri bane bari guhatanira igihembo cya PGGSS II, ntawe yigeze yemerera niba umwana ari uwe koko.

Kuri uyu wa kane, nibwo yabwiye umunyamakuru wacu ko icyo kibondo cyavukiye ku bitaro by’ababyeyi ku Muhima muri Nyarugenge ari icye.

Jay Polly na Nirere Afsa bamaze igihe bakundana, uyu muririmbyi biherutse no kuvugwa ko yaba ari umukunzi we, wamuhaye umwana, yaririmbiye indirimbo yitwa "You and I".

Jay Polly na Afsa bakundana kuva mu mwaka wa 2008

Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment