Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Jay Polly ntabwo yasezeye muri PGGSS II

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Jay Polly ntabwo yasezeye muri PGGSS II
Jul 12th 2012, 09:41

Ubwo yari ari mu kiganiro kuri City Radio kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, umuhanzi Jay Polly yasabwe gutanga ibisobanuro ku magambo aheruka kuvugira mu nama yahuje abahanzi bane basigaye mu irushanwa, abategura amarushanwa n'abanyamakuru. Mu kwisobanura uyu muhanzi yumviswe nabi ko yaba yasezeye muri PGGSS II, nyamara atasezeye nk'uko we abyemeza.

Jay Polly yahakanye ko atasezeye muri PGGSS II/ Photo P Muzogeye

Jay Polly yahakanye ko atasezeye muri PGGSS II/ Photo P Muzogeye

Jay Polly yatangaje ko yabajijwe icyo yakora aramutse abonye hagaragaye ko hari amakosa yaba yarakozwe na BRALIRWA na EAP nuko avuga ko yasezera.

Jay Polly yasobanuye rero ko atasezeye ahubwo ari uko yumviswe nabi maze bamwe babiheraho batangira guhwihwisa y'uko yaba yasezeye kandi atari byo.

Jay Polly yagize ati:"Ntabwo nasezeye ndacyarimo. Icyo nasobanuye kuri City Radio ni kuri iriya Press Conference iherutse kuba abantu benshi bahamagaye nuko barambaza ngo biramutse bigaragaye ko hari amakosa ndavuga nti 'Njyewe nasezera muri Guma Guma' ariko ntabwo nasezeye."

Mu nama n'abanyamakuru, Jay Polly aherutse gusaba ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS II kumanuka nabagakurikriana amagambo avugwa ko haba hari abahanzi bitoresha. Joseph Mushyoma umuyobozi wa EAP yamwijeje ko hagiye kugira igikorwa.

EAP

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment