Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ingabire yajuririye icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Genocide

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ingabire yajuririye icyaha cy'Ingengabitekerezo ya Genocide
Jul 19th 2012, 10:10

Nubwo bahagaritse kuburana mu rukiko rukuru rwa Kigli, Ingabire Victoire n'umwunganira Maitre Gatera Gashabana bagaragaye mu rukiko rw'ikirenga, aho bajuririye ikirego cy'ingengabitekerezo ya Genocide kuri uyu wa kane tariki 19/7/2012.

Victoire Ingabire/photo archives umuseke.com

Victoire Ingabire/photo archives umuseke.com

Urukiko rugizwe n'abacamanza 10, rwabanje gusoma ikirego cyatanzwe na Ingabire ku ngingo ya 2 kugeza ku ngingo ya 9 ngo zidasobanura neza imiterere y'icyaha aregwa kandi zikaba  zinyuranyije n'amasezerano mpuzamahanga avuga ko nta muntu ugomba kuzira ibitekerezo bye.

Leta yo ivuga ko izi ngingo zitanyuranyije n'ayo masezerano mpuzamahanga ahubwo ziyashimangira, Ingabire we akaba avuga ko zidafututse bitewe n'uko we yifuza ko zakabaye zimeze.

Urukiko ruvuga ko uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo buvugwa n'amasezerano mpuzamahanga butagomba kunyuranya n'itegeko nshinga rigenga igihugu, kandi ko uburenganzira bwose bugira aho butangirira naho bugarukira.

Kuri uyu munsi hakaba hari hagenderewe kureba niba koko izi ngingo zinyuranyije koko n'itegeko nshinga, uregwa we yemeza ko zinyuranyije naryo.

Umucamanza Me Mbonera Theophile, yavuze ko urukiko rushobora kuzafata umwanzuro haherewe ku byatanzwe n'abaregwa. Uruhande rw'abaregwa basabye ko niba hari nibyo bazongeraho nabo bazabishyikirizwa byaba ngombwa ntibazongere kugaragara mu rukiko. Gusa urukiko rwahise ruvuga ko batagomba kubura mu rukiko igihe icyo aricyo cyose bitewe nuko hari igihe byaba ngombwa kugira ibyo batangeho ibisobanuro .

Nyuma  yo kwiherera ku rukiko umwanya ugera hafi ku minota 20, Urukiko rwemeye icyifuzo cya Me Gashabana cyo kwigizayo urubanza kuri ubu bujurire bwa Ingabire Victoire, urubanza rukaba rwimuriwe ku itariki 03 Nzeli 2012 .

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment