Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Barack Obama: umwe mu bandimwe be yibera ahadasobanutse muri Kenya

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Barack Obama: umwe mu bandimwe be yibera ahadasobanutse muri Kenya
Jul 12th 2012, 12:48

George Obama, umwe mu bavandimwe ba President wa America, yibera muri quartier nkene mu mujyi wa Nairobi. Ni umuhungu muto w'umwe mu bagore bane ba se wa Barack Obama.

George Hussein Onyango Obama wibera muri “Bidonville” i Nairobi

George yagiranye ikiganiro na Dinesh D’Souza mu gihe yakoraga film yitwa “2016: Obama’s America”. (2016: America ya Obama)

George Hussein Onyango Obama aganira n'uyu mukozi w'amasanamu yamweretse ko nta shyari na ricye afitiye umuvandimwe we.

Abajijwe impamvu mukuru we, umugabo ukomeye kurusha abandi ku Isi, atamufasha bigaragara nk’umwe mu bo muryango ukeneye ubufasha, George Obama ati: " Afite umuryango we. Ndi umuvandimwe we ariko ndi mukuru, ndimenya nta kibazo mfite".

Akomeza agira ati: " Afite byinshi cyane byo gukora. Yitaye ku Isi yose, bivuze rero ko nanjye hirya kure anyitayeho kuko yitaye ku Isi yose".

Dinesh D’Souza yavuze ko yamaranye na George Obama, w'imyaka nka 30, amasaha agera ku 10 baganira ku buzima bwe, butandukanye cyane n'ubwa mukuru we bahuje se uba muri White House.

Geoge Obama yeretse yabwiye abakoraga Film ko yifashije atari ngombwa ubufasha bwa mukuru we

Film Dinesh D’Souza ari gukora Film izaba ifite ikiyiranga cyanditseho ngo " Mumwange cyangwa mumukunde, ntabwo mumuzi" izerekanwa bwa mbere i Texas mu mpera z'iki cyumweru, naho tariki 27 Nyakanga  itangire gucuruzwa hanze ku isoko.

George Obama wibera muri 'Quartier' ikennye mu majyaruguru ya Nairobi abayeho ubuzima bworoheje cyane ugereranyije n'ubwa mukuru we, azagaragara muri iyi Film izasohoka avuga kuri mukuru we.

George akaba atarigeze agaragaza ko hari ubufasha na buke asaba mukuru we, cyangwa hari icyo amugomba we na bamwe mubo mu muryango we baba muri Kenya atabahaye. Ahubwo avuga ko afite gusa ishema  ry'uko mukuru we ayobora igihugu gukomeye ku Isi.

Obama w'imyaka 50, ni umuhungu  w'UmunyaKenya wari waraje kwiga muri USA mu ntangiriro z'imyaka y'1960. Obama yabanye igihe gito cyane na se mbere y'uko atana na nyina. President Obama  akaba yaramenye bene se bandi baba muri Kenya ubwo yazaga muri iki gihugu ari umusore w'ingimbi ahagana mu 1980.

AP

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment