Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: APR FC na Atletico zaguye miswi

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
APR FC na Atletico zaguye miswi
Jul 17th 2012, 14:35

Dar es Salaam – Kuri uyu wa kabiri mu mukino wa kabiri ku ruhande rwa APR ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame cup, APR FC yanganyije na Atletico y'i Burundi 0 – 0 mu itsinda C ziherereyemo.

Mu mukino uryoheye ijisho ikipe ya Atletico yagaragaje umupira mwiza cyane kurusha APR ndetse niyo yabonye uburyo bwinshi bwo kureba mu izamu ariko amahirwe ntiyayisekera.

Mu gice cya mbere, Atletico yahererekanyaga neza umupira, iza no kubona uburyo ku munota wa 36 ubwo Didier Kavumbagu yahushaga igitego cyasaga n'icyabazwe umunyazamu Ndoli Jean Claude wa APR agakora akazi gakomeye.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Atletico yakomeje kurusha APR guhanahana, nubwo APR yanyuzagamo nayo ikazamuka ndetse Ndikumana Selemani ahusha igitego kubera kwiharira umupira mu gihe yashoboraga guha Olivier Karekezi agasunikiramo.

Ku munota wa 89 w'umukino, Atletico yazamukanye neza umupira, basunikira rutahizamu Didier Kavumbagu, ku ikosa rya Johnson Bagoole utahamije umupira Kavumbagu asigarana na Ndoli Jean Claude ariko ateye umupira awutera hanze.

Kugeza ubu muri iri tsinda ibintu biracyakomeye, kuko usibye Atletico isa n'ifite amahirwe menshi yo gutsinda Wau Salam yo muri South Soudan igahita ibona Ticket yo gukomeza, ibintu bizaba bitarasobanuka hagati ya APR FC na Yanga Africans zigomba kwisobanura mu mukino wa nyuma muri iri tsinda.

Undi mukino muri iritsinda wabaga kuri uyu wa kabiri hagati ikipe ya Yanga Africans na  Wau Salam ukaba utararangira ubu twandika iyi nkuru.

Group C

Izigamye    pts

1. APR            7               4

2. Atletico    2               4

3. Yanga        4               3*

4. Wau Salam -13         0*

 

Egide RWEMA
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment