Mu mukino wa gicuti wahuza amakipe yombi ari kwitegura imikino yo gushaka ticket ijya mu gikombe cya Africa cyabatarengeje imyaka 20, Amavubi yabashije gutsinda Nigeria igitego 1 ku busa cyabonetse mu gice cya kabiri.

Amavubi U20 na Flying Eagles mbere y’umukino wabereye i Nyamirambo
Mu mukino utari uryoheye ijisho ku mpande zombi, amakipe yombi yakinaga asa nari kwigana, ibi byatumaga nta gufungura umukino kubaho ngo aba basore bakiri bato bagaragaze ubuhanga bwabo.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0 – 0, mu gice cya kabiri nibwo Bonfils Kabanda ukina muri AS Nancy-Lorraine muri France, yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Umutoza Richard Tardy nyuma y'uyu mukino yavuze ko umuhaye isura y'uko abakinnyi be bahagaze, kandi ko Nigeria yari ikipe yihagazeho, bakinaga bagomba kumenya ko ishobora kuba ifite umukino umwe na Mali bazakina.
Ku cyumweru tariki 28 Nyakanga, Amavubi azakira ikipe ya Mali U20 mu mukino ubanza wo gushaka ticket y'igikombe cya Africa kizabera muri Algeria mu 2013.
Amavubi aramutse avanyemo Mali yahita akina na Zambia akabona kubona ticket yo gukina iriya mikino nyafrica.
Nigeria yo ikaba yiteguraga umukino izakina na Ngorongoro Stars ya Tanzania nawo uzaba muri week end.
Uyu munsi muri ruhago:
Muri Cecafa Kagame Cup mu mikino ya 1/2 Atletico na Simba zasezerewe :
Vita Club 2 – 1 Atletico
Simba1-3 Azam
Imikino yindi ya gicuti:
Malaysian XI 1 – 2 Arsenal
Hamburger SV 1 – 2 Barcelona
Ange Eric Hatangimana
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment