
Oscar Nzirera umukozi wa RALGA, mu nama n'abajyanama b'ubuzima mu karere ka Ruhango
Ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali "RALGA" riravuga ko abajyana b'ubuzima bagomba gukora ibishoboka byose bagafasha abaturage guhindura imyumvire y'ubuzima cyane cyane ku ndwara z'ibyorezo nka SIDA, Maraliya ndetse bakanasobanukirwa kubijyanye n'imyororokere.
Mu rwego rwo gufasha abajyanama b'ubuzima RALG yagiye ishyiraho amahuriro "Forum" muri buri murenge azajya afasha abajyanama b'ubuzima babifashijwemo n'abashinzwe ubuzima mu mirenge no mu turere gusobanukirwa n'uko babafasha abaturage guhinduka mu myumvire.
Ubwo yagiranaga inama n'abajyanama b'ubuzima tariki ya 10/07/2012, Oscar Nzirera umukozi wa RALGA ushinzwe gukurikirana ibi bikorwa by'ubuzima, avuga ko RALGA ibifashijwe n'abaterankunga bayo ngo ibi bikorwa babishoyemo akayabo ka miliyoni zisaga 2 z'amadorari.
Ibi ngo bikaba bigamije kongera ubushobozi bw'abafite ubuzima mu nshingano zabo cyane cyane abari mu nzego z'ibanze.
Abajyana bu buzima bo bavuga ko ingorane bagifite, harimo izo kubura ibikoresho, ubumenyi bucye ndetse no kutabona imfashanyigisho.
Niragira Console ni umujyanama w'ubuzima mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, avuga ko bigorana kujya imbere y'abantu akababwira ibintu mu magambo gusa, nta ngero ubereka. Aho akaba yasabye RALGA ko ikwiye kubasha mu bikorwa byo kubona izi mfashanyigisho ngo kuko aribwo bagera ku ntego z'uru rwego rw'ubuzima.
Iyi gahunda yo gushyiraho amahuriro y'abafite aho bahuriye n'ubizima, RALGA yayitangiye mu mwaka wa 2008 ikazarangira mu mwaka wa 13, kugeza ubu imaze guhugura abantu bagera ku 4800 mu mirenge yose igize igihugu uko ari 416.
0 comments:
Post a Comment