
Ishami rishinzwe inganda n'iterambere ry'umuryango w'abibumbye UNIDO rifatanyije na Ipack-Ima umuryango w'abataliyani barateganya gufasha inganda zo mu muryango wa EAC gufunga ibicuruzwa kuburyo bujyanye n'ikoranabuhanga kandi burambye.
Nkuko bigaragazwa n'urubuga eac.int, amasezerano ya EAC na UNIDO hamwe na Ipack-Ima yasinywe na Dr. Richard Sezibera umunyamabanga wa EAC hamwe n'umuyobozi wa UNIDO, Dr. Kandeh K. Yumkella, naho uwari uhagararaiye Ipack-Ima ni Dr. Guido Corbella. Ayo masezerano ateganya ko igikorwa cyo gufasha inganda zo muri EAC gufunga ibicuruzwa neza kizatangira muri 2014.
Dr. Yumkella avuga ko Inyungu izava muri aya masezerano izafasha inganda nto n'iziciriritse gufunga ibicuruzwa byabo neza bikagezwa ku masoko mpuzamahanga kimwe mu mbogamizi ibicuruzwa byo mu karere bihura nabyo mu kugezwa ku masoko.
Bimwe mu bicuruzwa bizafashwa gufungwa no kubikwa neza kugira ngo bigezwe ku masoko mpuzamahanga birimo ibikomoka k'ubuhinzi, imiti n'ibindi bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize umuryango w'Afurika y'iburasirazuba byari bisanganywe ikibazo cyo kugezwa ku masoko mpuzamahanga kandi bifite ubuziranenge ariko imifungire nuko bibikwa bigatera impungenge nkuko Amb. Dr. Richard Sezibera yabigaragaje.
Posts Related to Rwanda : Umuryango EAC ugiye gufashwa gufunga ibicuruzwa neza
Ubushakashatsi bwakozwe mu mayira anyuramo ibicuruzwa mu bihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EAC buragaragaza ko ibihugu bya Tanzaniya, Kenya, Uganda n'u Burundi bifite amananiza menshi ...
Ibigo bya Leta bifite inshingano zirebana no kurengera abaguzi byashyizeho numero zitishyuzwa abaguzi basobora kwifashisha basaba kurenganurwa igihe bahuye n'ikibazo. Izo nimero ni 3739 muri ...
Nyuma y'imyaka itanu u Rwanda rwinjiye mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa (EAC) bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Ngoma bavuga ...
Iki cyemezo cyafashwe n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA), cyagejejwe ku bikorera mu nama yabereye mu nzu mberabyombi y'Akarere ka Huye uyu munsi tariki ya 23 ...
Leta y'u Rwanda ihangayikishijwe n'uko n'ubwo inzira zo guhuza ubuyobozi mu bihugu bigize akarere k'Afurika y'Iburasirazuba, hari ibihugu bikigenera ku nyungu zabyo gusa, nk'uko bitangazwa ...
Google+
0 comments:
Post a Comment