
Ruboneza Ambroize umuyobozi w'akarere ka Gatsibo
Mu Rwanda abayobozi benshi bahabwa inshingano ariko kumenya icyo bakunda n'ubuzima bwabo bikunze kuba ubwiru nubwo benshi baba bifuza kubamenya. twegereye umuyobozi w'akarere ka Gatsibo agira icyo adutangariza k'ubuzima bwe nicyo atekereza kuri politiki.
Amazina y'umuyobozi w'akarere ka Gatsibo ni Ruboneza Ambroize yavukiye mu gihugu cya Uganda m'ubuhungiro kubera amateka mabi yaranze u Rwanda , afite imyaka 43 kuko yavutse mu 1969 arubatse, afite abana 2 umuhungu n'umukobwa.
Ruboneza yageze mu Rwanda nyuma ya jenoside, afite impamyabumenyi ya Kaminuza muri Business Administration and Finance yakuye mu ishuri rikuru rya SFB. Mu kazi yakoze, yamaze imyaka 13 mu kigo cy'igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro aho yakivuyemo ajya kuba umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, akarere kari gafite ibibazo by'imiyoborere myiza bigatuma kaza mu myanya ya nyuma mu mihigo ku rwego rw'igihugu, ubu kakaba kamaze kugaragaza kwivugurura mu mibereho y'abagatuye.
bimwe mubintu byashimishije Ruboneza m'ubuzima bwe ni ifatwa ry'umujyi wa Kigali taliki 4 Nyakanga 1994 kuko yumvise ubuhunzi bucitse abanyarwanda bakagaruka mu gihugu cyabo, ikindi cyamushimishije ni umwana we w'imfura. Naho ubu ikimunyura ni uburyo iterambere mu Rwanda ryihuta, nuburyo abanyarwanda bagenda bagira imibanire myiza.

Ruboneza ari kumwe na Perezida Kagame yasuye akarere ka Gatsibo
Avuga ko umuntu w'icyitegererezo kuri we ari Perezida Kagame, ahereye kuburyo akunda igihugu n'abanyarwanda kandi akunda gukora akazi ke birimo kugira ishyaka, no guharanira kwihesha agaciro kubanyarwanda acyemura ibibazo by'abanyarwanda no kubashishikariza gukora.
Nubwo ari umuyobozi Ruboneza avuga ko indirimbo akunda ari inyarwanda zirimo iza Kayirebwa, Kamariza nizindi za kera zikundisha abanyarwanda igihugu no kubana neza, nubwo umuhanzi yemera kurusha abandi ari Luck Phillip Dube.
Zimwe munzozi ze zabaye impamo zirimo kwibonera ibyo yize mu ishuri nka Pyramide zo mu Misiri hamwe no kugera mu Rwanda nyuma yo kuvukira m'ubuhungiro, naho icyamubabaje kurusha ibindi ni urupfu rwa Fred Rwigema naho ubu ikimubabaza ni uburyo abantu batuzuza inshingano bashinzwe.
Ibitabo akunda gusoma ni ibya politiki n'iterambere agamije kwiga icyo yakora mu kugabanya ubucyene no guteza imbere akarere ayobora.
Bimwe mu biribwa Robuneza akunda ni Ibirayi, akawunga n'ibitoki naho mubyo kunywa yikundira icyayi nyafurika. naho mu mikino akunda nubwo atawukora ni ukoga.
Zimwe mu nzozi ze muri politiki ni ukugabanya ubukene no kwigisha abaturage kongera umusaruro, ariko avuye muri politiki icyo yakora ni ugukora ubucuruzi no korora. Ijambo rimuba k'umutima ni Together We Can. naho ikimunyura muri we ni ukugera ku ntego yiyemeje.
Posts Related to Rwanda : Tumenye umuyobozi w'akarere ka Gatsibo
Ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo nyuma yo gukorerwa ingenzurwa ku mihigo kasinyanye na perezida wa Rupubulika y u Rwanda, nako kashoboye kugaragariza abayobozi b'inzego z'imirenge n'utugari ...
Umuyobozi w'akarere ka gatsibo hamwe n'abakozi n'abayobozi b'ibitaro bya Ngarama(Foto by Sebuharara) Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Embroise Ruboneza, atangaza ko imihigo y'akarere gahigira imbere ya ...
Kuba perezida Kagame yarashoboye kuzana gahuna ya girinka mu Rwanda igafasha benshi batari boroye kubona amata n'ifumbire, benshi mu boroye baramushima ndete bakifuza ko iyo ...
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu karere ka Gatsibo rwishimira kuba rwarateguriwe itorero kuko rwashoboye kwiga indangagaciro z'umunyarwanda kandi rukamenya icyo rusabwa nk'abanyagihugu. Nk'uko rwabitangarije ...
Ruboneza Embroise umuyobozi w'akarere Gatsibo (foto by Sebuharara) Abagize inama njyanama y'akarere ka Gatsibo, tariki 22/01/2012, bongereye ingengo y'imari izakoreshwa n'akarere mu mwaka ...
Google+
0 comments:
Post a Comment