Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Nyanza: Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bagiye kuva mu nzu y’ubukode biyubakire

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Nyanza: Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bagiye kuva mu nzu y'ubukode biyubakire
Jul 13th 2012, 11:18

m Nyanza Abanyamuryango 214x300 Rwanda | Nyanza: Abanyamuryango ba FPR  Inkotanyi bagiye kuva mu nzu y'ubukode biyubakire

Ikirango cy'umuryango wa FPR- Inkotanyi

Kwanga gukomeza gukorera mu nzu y'inkodeshanyo ndetse imaze no kuba nto ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitewe n'uko bagenda biyongera ni bimwe byatumye bafata icyemezo cyo kuva mu nzu y'ubukode bakiyubakira iyabo yagutse kandi ijyanye n'imyubakire y'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Nyanza.

 

Ibi biratangazwa na Murenzi Abdallah perezida w'umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza ubwo yagaragazaga ibikorwa biteganwa gukorwa ku rwego rw'akarere bikozwe n'abanyamuryango, tariki 11/07/2012.

 

Yagize ati: " Turateganya kubaka inzu ariko turacyaganira n'ubuyobozi bw'umuryango ku rwego rw'intara kugira ngo dufatanye twubake inyubako nziza iri hagati ya etaje

( Etage)  1 cyangwa 2 kandi izaba ifite icyumba cy'inama cyiza n'ibindi byumba byo kwakiriramo abantu baza batugana".

 

Murenzi Abdallah avuga ko ububarimu biganiro n'amabanki anyuranye kugira ngo ashobore kubaha inguzanyo bakajya bakora bishyura ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa b'umuryango"

 

Tariki 15/12/2012 umunsi umuryango wa FPR –Inkotanyi uzizihizaho isabukuru y'imyaka 25 umaze ushinzwe uwo mushinga wo kubaka iyo nzu uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa.

 

Murenzi Abdallah asobanura ko iyo nzu izaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 200 na 300 z'amafaranga y'uRwandakandi izanubakwa mu mujyi wa Nyanza.

 

 

Posts Related to Rwanda | Nyanza: Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bagiye kuva mu nzu y'ubukode biyubakire

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment