Inama isanzwe iba buri kwezi ihuza abakora mu ishami ry'imari mu karere, abacungamari b'imirenge, abakirizi b'imisoro na ba rwiyemezamirimo bakora akazi ko kwakira amahoro, yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/07/2012 igamije kureba uko amafaranga yinjiye ndetse n'uko ayasohotse yakoreshejwe yishimiye muri rusange uko byakozwe mu kwezi kwa Kamena.
Umuyobozi w'ishami ry'imari mu karere ka Nyamasheke, Nyuzwenimana Salomon, yatangaje ko kwinjiza amafaranga mu karere bihagaze neza kuko mu kwezi kwa Kamena akarere kinjije amafaranga arenga ayo kari kateganije kwinjiza, kakaba karabonye akabakaba miliyoni 39.
Umuyobozi w'ishami ry'imari akomeza avuga ko no mu mikoreshereze y'amafaranga bahagaze neza uretse ko kubera ibikorwa bimwe na bimwe biba bitararangira haba hari amaraporo n'impapuro zemeza ko ayo mafaranga yakoreshejwe bitaraboneka, na hamwe na hamwe mu mirenge amafaranga aba yaratinze kubageraho bitewe n'impamvu zitandukanye.
Yasabye abitabiriye inama gushaka izo mpapuro n'amaraporo vuba kugira ngo bazategure raporo zisoza umwaka w'ingengo y'imari byose byarakemutse.
Muri iyi nama kandi, umuyobozi w'ishami ry'imari mu karere yasabye abacungamutungo b'imirenge ko, binyuze muri komite ishinzwe gucunga umutungo wa leta ku mirenge, bakwiye gutegura amanama agamije kugenzura uko ibigo biri mu mirenge yabo byinjiza amafaranga n'uko biyakoresha maze ingengabihe ikagezwa ku karere, kugira ngo mu gihe bizashoboka kajye kabafasha muri iryo genzura banabashe kungurana ubumenyi butandukanye muri iryo suzuma.
Abari mu nama basabwe gutangirana ingufu ngo akazi kabo kazagende neza muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2012-2013.
Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Akarere karishimira uko amafaranga yinjiye n'uko yakoreshejwe muri Kamena
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko gukoresha ba Rwiyemezamirimo mu kwakira imisoro n'amahoro byatumye amafaranga kinjiza yiyongera. Asobanurira abari mu rugendoshuri uko bakorana na ba Rwiyemezamirimo ...
Kwegurira ibikorwa byo kwakira imisoro n'amahoro abikorera ku giti cyabo byatumye amafaranga akarere kinjiza yiyongera, nk'uko byashyizwe ahagaragara mu rugendo shuri abayobozi b'ishami ry'imari (Directors ...
Abahagarariye ishami ry'imari mu turere twose, bamwe mu bakozi b'ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali (RALGA), ndetse na bamwe mu baturutse muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu bari ...
Depite Mukama Abas, umuyobozi wungirije wa komisiyo ishinzwe ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu yatangaje ko buri kigo cyangwa minisiteri biteguye inama kuri gahunda y'igihugu byagombye kuba ...
Mu nama nyanama y'akarere ka Huye yateranye tariki 13/01/2012, umuyobozi w'ako karere yagaragaje ko abakozi b'akarere ka Huye bagiye kongererwaho 30% ku mushahara basanganywe. Iki ...
Google+
0 comments:
Post a Comment