Aya ni amagambo ya Kalisa Narcisse, umuyobozi w'umuryango utegamiye kuri Leta ugamije gukemura amakimbirane mu mahoro (Search For Common Ground).
Kalisa yateruye agira ati "muri rusange, amavugururwa ayo ari yo yose ntashobora gushinga imizi iyo abaturage n'abandi bantu batandukanye bireba batayagizemo uruhare n'ijambo. Yego hari igihe biba ngombwa ko umuyobozi afata icyemezo, ariko biba byiza iyo asobanuriye abaturage kugira ngo babyumve neza, babigire ibyabo."
Kalisa akomeza asobanura ko igihe abayobozi bafashe ibyemezo bakanabishyira mu bikorwa batabanje kugisha inama abaturage, hari abahita basakuza bakabyanga. Ibi ni byiza kuko bituma hashakwa inzira y'ubwumvikane hakiri kare. Hari n'ababibona bagaceceka, bidashaka kuvuga ko bose baba babyemeye. Igihe hari abatabyemeye bacecetse rero, hari igihe biba bizavamo amakimbirane mu bihe bizakurikiraho.
Kubanza kugisha inama abaturage mu bikorwa bishyashya bibagenewe rero, ngo bituma biyumvamo ko ari ibyabo bakabyitabira batijana, bakumva bafite agaciro n'ijambo mu bibakorerwa, bakagirira ubuyobozi icyizere. Ibyo bikorwa kandi biraramba, ndetse n'iyo kubigeraho bisaba uruhare rw'abaturage, byoroha kurubona.
Na none kandi, impinduka izo ari zo zose zikenera igihe. Ni cyo gituma mu Rwanda haboneka aho abaturage bahangana n'abayobozi cyangwa bakanga gukora ibyo babasabye bijyanye no kujya mu bwishingizi bw'ubuzima, gutura mu midugudu, guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe, … Bisaba rero ko basobanurirwa kurushaho, bakagira n'igihe cyo kwirebera abo izo gahunda zagiriye akamaro, maze buke buke abatarabyumvaga na bo bakazagera aho bakitabira.
Posts Related to Rwanda : Ni byiza kugisha abaturage inama ku bikorwa bibakorerwa
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku ku wa 29 05 2012 yatangaje ko hari abayobozi batari bake usanga banengwa n'abo bayoboye kubaturaho amategeko n'ibyemezo byafashwe ...
Abavuga rikijyana mu karere ka Ruhango, baravuga ko Leta ikwiye kujya iha umwanya abaturage ikumva ibitekerezo byabo mu bikorwa iba iteganya, kuko ngo hari igihe ...
Kugira ngo gahunda za leta zijye zihuta gushyirwa mu bikorwa, abayobozi barasabwa kujya basobanurira abaturage uko izo gahunda zaje, icyo zigamije ndetse n'uko zizashyirwa mu ...
Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari tw'imirenge y'akarere ka Gisagara barasabwa kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babasobanurire banabakangurire kwitabira ibikorwa bishobora guteza imbere utugari twabo n'akarere muri rusange. ...
Umuyobozi w'umudugudu w'Akabuga Mu gihe hagenda haboneka abantu bagaragaza ko bitaboroheye kubona amafaranga y'ubwisungane mukwivuza, bitewe ahanini nuko akenshi baba ari benshi mu muryango wabo ...
Google+
0 comments:
Post a Comment