Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo kurubuga rwa Twitter ndetse nurwa mediafetcher.com bivugwako umukinnyi wa film zisetsa Eddie Murphy yitabye mana azize impanuka ya snowboard(umukino ukinirwa mu rubura (neige)).

Eddie Murphy bavugako ko yitabye imana
Mu kiganiro Eddie Murphy yagiranye n’ikinyamakuru cya Hollyscoop yavuze iko ibyo byose ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo ari abantu baba bashaka kwimenyekanisha.
yagize ati: abavugako nitabye imana baribeshya cyane kuko ndiho kandi meze neza yewe nta nindwara nimwe mfite ubungu kuko nd’iwanjye murugo n’umuryango wanjye, icyo bavugako cyampitanye simperuka no kugerageza gukina uwo mukino.
Nkuko byari byatangajwe n’ikinyamakuru cya mediafetcher.com bavugagako Eddie Murphy yaguye mu gihugu cya Switzerland aho yari yajyanye n’umuryango we gutembera ngo nyuma y’impanuka akaba yahise yitaba imana ndetse ko n’abaganga bamukoreye isuzuma bagasanga na kiyobyabwenge yari yigeze afataho, ibyo byose eddie murphy we akaba yabishubije avugako ari uburyo bwo kwimenyekanisha baba bashaka ko ndetse atigeze ajya no muricyo gihugu bavuga ko yaguyemo.
Gusa urubuga rwa Mediafetcher.com subwambere rutangaje ko hari icyamamare cy’itabye imana kibeshya kuko kimaze gutangaza benshi ko bitabye imana kandi bakiri bazima harimo nka Bon Jovi, Charlie Sheen, Adam Sandler, Will Smith, na Tiger Woods.
0 comments:
Post a Comment