Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: JASON DERULO ATI: ”NDASABA ABANYARWANDA KUZITABIRA IGITARAMO NZAKORERA MU RWANDA”, DORE IBINDI YATANGAJE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
JASON DERULO ATI: "NDASABA ABANYARWANDA KUZITABIRA IGITARAMO NZAKORERA MU RWANDA", DORE IBINDI YATANGAJE.
Jul 19th 2012, 23:18

Jason Derulo

Umuhanzi Jeson Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika arasaba Abanyarwanda kuzitabira igitaramo azakorera mu gihugu cyabo ku wa 28 Nyakanga 2012 kuri final ya primus guma guma super star.

Nk'uko tubikesha Safari Kim Kizito ushinzwe itangazamakuru mu kigo gifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa PGGSS "East African Promoters", Jason Derulo yohereje ubutumwa busaba Abanyarwanda kuzitabira igitaramo, kuko abahishiye byinshi.

Derulo uzwi mu ndirimbo nka "Whatcha Say", "it girl" ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye, akaba azataramira Abanyarwanda ubwo hazaba hamenyekana umuhanzi watsinze amarushanwa ya PGGSS, kuko hasigayemo 2 ari bo; Jay Polly na King James. Ni muri urwo rwego Jason Derulo asaba  Abanyarwanda kuzagaragaza ko bamushigikiye.

Impamvu Derulo yasabye ubwitabire bw'Abanyarwanda mu gitaramo cyo gusoza PGGSS 2, n'uko ashaka kureba uburyo bashyigikira abahanzi ndetse n'ishyaka bafite mu guteza imbere muzika yabo.

Ikindi uwo Munyamerika yatangaje n'uko ari ku inshuro ya mbere azaba ageze mu Rwanda, akaba azishimira kubona imbaga y'abahatuye imwakira kandi yitabira n'igitaramo azahakoreshereza, dore ko yifuza kuzabashimisha.

Affiche ya PGGSS 2

Jeson Derulo ntazaza mu Rwanda wenyine kuko azaba afite itsinda rimufasha kuririmba, dore ko icyo gitaramo kizaba gicuranze mu buryo bw'imbona nkubone yaba kuri we, ndetse n'abahanzi 2 basigaye muri PGGSS 2.

King James na Jay Polly bahoberana ubwo bari bakomeje kuri final ya PGGSS 2

Gutora abahanzi basigaye muri PGGSS birakomeje, kugira ngo abafana bahe amahirwe awo bashyigikiye, kugira ngo azegukane umwana wa mbere, dore batangiye ari 20, nyuma hakaza gutoranwa mo 10, 2 bakaba ari bo bageze ku musozo w'amarushanwa ndetse muri aba 2 hakaba hazavamo umwe uzegukukana iri rushanwa.

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment