Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’ubutaliyani akaba ndetse anakinira ikipe ya Manchester city yo mu bwongereza, ibye n’umuryango we bikomeje kuvugwaho na benshi doreko nawe abyiyemereza ko atabakunda nagato nyuma y’ibyo bamukoreye mu buto bwe.

Mario Balotelli
Mu ikipe ya Manchester city, uyu musore ahembwa akayabo kagera ku bihumbi ijana na makumyabiri ku cyumweru by’ama pound (£120,000) wayashyira mu manyarwanda akangana na miliyoni ijana na cumi na zirindwi (117,000,000 Frw) ahembwa ku cyumweru mu gihe maman we umubyara aho akora ahembwa ama pound 6 gusa ku isaha (uyashyize mu manyarwanda akaba ari 5850 Frw ) kandi nabwo akaba adakora 24h kuko afite amasaho atagomba kurenza ku munsi, bivugwako aho umubyeyi nyakuri wa mario balotelli akorera kugerayo bimugore cyane dore ko abanza gutegereza bus imujyana yayibura agasubira mu rugo kuko atabona amutegera taxi voiture.
Ababyeyi nyakuri (se na nyine) bamutaye afite imyaka 2 gusa y’amavuko aza kugira imana atoragurwa n’umugabo n’umugore bafite ubwenegihugu bw’ubutaliyani maze bamwijyanira kuba mu butaliyani nubwo nabo batari bishoboye cyane ariko bamufashije uko bashoboye.

nyina wa balotelli ajya ku kazi ateze bus
Kuruhande rwa Mario Bolotelli ugendera mu modoka y’akayabo k’ibihumbi 120 by’ama pound mwanya nyina arindira bus kugirango ajye ku kazi, we ngwikerekeranye no gufasha ababyeyi be ntagikozwa doreko ngwatanakeneye kubabona no mu maso ngo kuko abanga cyane.
Aho nyina akora akazi ko gukoropa hegeranye na gato n’inzu y’umuhungu we balotelli ihagaze akayabo ka miliyoni 3 z’ama pound gusa nyina ngo no kuhegera nabyo ashobora kuba abibujijwe.
Kuruhande rwa Mario Balotelli we abo afata nk’ababyeyi be n’umuzungu kazi w’umutaliyani wamutoraguye agifite imyaka 2 y’amavuko ndetse akaba avugako ariwe wenyine yita maman nubwo ari umwirabura undi akaba umuzungu.
Ese wowe ubona mario Balotelli yagakwiye kubabarira ababyeyi be n’ibyo bamukoreye?
0 comments:
Post a Comment