Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Kabgayi: Ntiharaboneka ukuri ku mpamvu y’ibiti 12 biteye hafi ya Bazirika

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Kabgayi: Ntiharaboneka ukuri ku mpamvu y'ibiti 12 biteye hafi ya Bazirika
Jul 12th 2012, 10:36

Hashize igihe kitari gito abantu banyuranye bavuga ibintu bitandukanye ku biti biteye hafi ya bazirika nto ya kabgayi, imbere gato y'urugo rwa Musenyeri (Eveche), ku muhanda ugana ku bitaro bya Kabgayi. Ibyo biti 12 bikaba biri ahantu haherutse no kubakwa amashusho y'Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti (Yozefu, Mariya n'umwana wabo YEZU).

Kabgayi Ntiharaboneka Rwanda | Kabgayi: Ntiharaboneka ukuri ku mpamvu y'ibiti 12 biteye hafi ya BazirikaNkuko umubare w'ibyo biti ari 12 hari abantu bahamya ko byahatewe hakurikijwe umubare w'Intumwa 12 YEZU yatoye agikora ubutumwa bwe mu isi, iyi ikaba ari nayo mpamvu ngo ibi biti bigaragara ko bikuze bidatemwa kuko haba hasenywe umuryango w'intumwa za Yezu kirisitu. Kuri ibi biti, hari n'abongeraho ko bifitanye isano n'ibindi biti bizengurutse urugo rwa Musenyeri ngo nabyo bifite ubudahangarwa bufite aho buhuriye n'ukwemera gatorika.

N'ubwo abantu bamwe harimo n'abakozi ndetse n'incuti za hafi z'abihaye Imana bavuga ko ibi biti byatewe cyera kuko bihamaze imyaka myinshi ari ibiti bitagatifu (byahawe umugisha), bamwe mu bapadiri twabajije ukuri kw'ibivugwa kuri ibi biti bavuga ko batabizi.

Gusa hari abapadiri 2 bashaje kurusha abandi muri iyi Diyosezi ngo bashobora kuba bazi iby'ibi biti harimo uwitwa Karori NDEKWE n'uwitwa Philbert Nsengiyumva, ariko ubwo twageragezaga kubashaka ngo tubabaze ukuri kuri ibi biti twasanze bose bafite uburwayi butabemerera kwakira abantu nk'uko twabibiwe n'abo babana.

N'ubwo nta muntu wigeze avuga ko hari uwigeze abangamira itemwa cyangwa isarurwa ry'ibi biti, ibiti nk'ibi abaturage bafata nk'ibitangaza bikunze gukurura impaka iyo igihe cyo gutemwa kigeze, nk'uko byagenze mu minsi ishize muri Diyosezi ya Nyundo, aho abakirisitu gaturika batishimiye itemwa ry'igiti cyari ahari hagiye kunyuzwa umuhanda ujya mu mudugudu, ndetse n'ibindi nk'igiti cy'ishaba cyo mu karere ka Ngororero nacyo cyatemwe maze bamwe mu baturage bakababara.

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Kabgayi: Ntiharaboneka ukuri ku mpamvu y'ibiti 12 biteye hafi ya Bazirika

share save 171 16 Rwanda | Kabgayi: Ntiharaboneka ukuri ku mpamvu y'ibiti 12 biteye hafi ya Bazirika

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment