Abasigajwe inyuma n'amateka batuye mu kagali ka Nganzo mu murenge wa Gakenke ho mu karere ka Gakenke barasaba ko koperative bibumbiyemo n'abandi Banyarwanda yahabwa imbaraga kugira ngo babashe kubona ikibatunga.
Umugabo w'imyaka 31 witwa Riberakurora Theopesta atangaza ko yumva yishimye kandi agashimira akarere ka Gakenke ibyiza kamugejejeho kuko kamwubakiye inzu y'ibyumba bitatu n'uruganiro bakanamuha inka y'inzungu.
Riberakurora yongeraho ko akurikije amabyiruka ye babaga mu nzu z'ibyatsi ugasanga babaho ubuzima bukomeye ariko ashimangira ko ubuzima bwabo bwahindutse kubera kwitabwaho na Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Uwimana Felecita w'imyaka 52 na we w'uwasigajwe inyuma n'amateka avuga ko n'ubwo yamugaye yamaze igihe kinini acumbika mu baturanyi rimwe na rimwe bakamusohora none akaba afite ibyishimo byo kubona inzu ye nziza.
Inzu eshanu zubatswe n'akarere zifite ibyumba bine, uruganiriro, inzu y'igikoni, inzu yo gukarabiramo (douche) n'ubwiherero zikaba zisakarishijwe amabati zinarimo sima.
Ariko izo nzu nta muriro w'amashanyarazi zifite n'ubwo unyura mu metero nkeya zawo bityo bakifuza ko zashyirwamo umuriro w'amashanyarazi kandi koperative yabo icumbagira ikongerwa ingufu kugira ngo babone ikibatunga aho ubundi bamwe ngo bashobora kugurisha inzugi kubera inzara; nk'uko byemezwa na Riberakurora.
Yakomeje avuga ko koperative yabo ibonye ifuri ry'amatafari n'amafaranga y'igishoro babifatanya no gukora imitako iva mu ibumba bikabatunga ku buryo burambye.
Abasigajwe inyuma n'amateka bari barahawe kandi n'akarere inkunga igizwe n'ibikoresho byo mu rugo ari byo matela, ibyo kwiyorosa, amabase, amasafuriya, amasahane ndetse n'ibyo kurya.
Posts Related to Rwanda | Gakenke: Abasigajwe inyuma n'amateka barasaba ubundi bufasha nyuma yo kubakirwa inzu
Abasigajwe inyuma n'amateka barashima akarere ka Gakenke uruhare kagize mu iterambere ryabo. Ibyo babitangaje kuri uyu wa 26 mutarama 2012 mu kiganiro akarere kagiranye n'abaturage ...
Abasigajwe inyuma n'amateka bemeza ko hari itandukaniro rigaragara cyane ugereranyije imibereho yabo mbere ya 1994 na nyuma yaho kuko bavuye mu buzima budakwiye umuntu uriho ...
Bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka batuye mu mudugudu wa Kabuga, akagali ka Rebero mu karere ka Rulindo, barasaba ubuyobozi bw'uruganda Sorwathe kubahomera amazu kuko ari ...
tariki ya 14/12/2011 ubwo abanyeshuri barangizaga itorero ry'abarangije amashuri yisumbuye, abakorerega muri site ya Kidaho ho mu karere ka Burera bafashije abasigajwe inyu n'amateka babaha ...
Uwa kabiri uhereye iburyo ni Mukamudahunga Monika uhagarariye abasigajwe n'amateka I Nyanza. Foto: JP Abasigajwe inyuma ...

0 comments:
Post a Comment