
Abaturage bo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza basanzwe bafite amabati ashaje ku mazu yabo, bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje nk'uko byemezwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'uwo murenge, Ngabonziza Bideri Vincent.
Bideri avuga ko ayo mabati yatanzwe n'umuryango World Vision, ubinyujije mu ishami ryawo rikorera mu murenge wa Rukara. Ayo mabati agera ku bihumbi bitanu ngo yagenewe kubakishwa imisarani no gusimbuzwa amabati ashaje ari ku mazu y'abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukara yongeraho ko buri muturage yasabwe na World Vision gucukura umusarane wa metero nibura icumi, akazahabwa amabati yo kuwusakara.
Mu nama yagiranye n'abaturage nyuma y'umuganda wabaye tariki 28/07/2012, yanavuze ko abaturage bafite amazu asakaje amabati ashaje nabo bazahabwa kuri ayo mabati kugira ngo basimbure amaze gusaza.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara bavuga ko bishimiye cyane ibikorwa by'iterambere World Vision ikomeje kubagezaho kuko ngo uwo muryango wagize uruhare runini mu kubakura muri Nyakatsi.
Mu mezi ashize abo baturage banahawe za matora zo kuryamaho mu rwego rwo guca Nyakatsi ku buriri, ndetse bamwe baranorozwa.
Mwumvaneza Appolon ukuriye ishami rya World Vision mu murenge wa Rukara anavuga ko ubu hari gukorwa inyigo y'uko abaturage bo mu murenge wa Rukara bakwegerezwa amazi meza ku buryo nibura umuturage uzaba avoma kure muri uwo murenge azajya abona amazi kuri metero zitarenga 500.
Posts Related to Rwanda | Rukara: Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje
World Vision has embarked on implementing its "kwigisha abaturage iziko" program, in order to fight malnutrition. World vision in Rukara sector Kayonza district is going ...
Abaturage bo mu mudugudu wa Karagari ya mbere mu murenge wa Rukara, tariki 16 gashyantare, 2012 batangaje ko bahagurukiye guca nyakatski ku buriri mu rwego ...
Ishami ry'umuryango World Vision rikorera mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza rigiye gutangiza gahunda ryise "kwigisha abaturage iziko". Imiryango ifite abana bagaragaza ibimenyetso ...
Mu nama bamwe mubafatanya bikorwa bagaragaje ibyo bazafashamo akarere Umushinga World Vision ukorera mu karere ka Gatsibo utangaza ko ugiye gufasha ako karere kongera umubare ...
Nubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko amabati yo mu bwoko bwa fibro cement cyangwa asbestos atera indwara ya cancer ndetse u Rwanda rukaba rwarafashe ingamba zo kuyaca, ...

0 comments:
Post a Comment