Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Urutonde: benshi mu bahanzi bazwi mu Rwanda ni Abadivantisiti

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Urutonde: benshi mu bahanzi bazwi mu Rwanda ni Abadivantisiti
May 29th 2012, 16:13

Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda iyo ugerageje kumenya ibyabo, usanga baranyuze munzu z'Imana nk'abaririmbyi mu makorari bakiri bato. Umubare munini mu bazwi usanga bari abo mu idini y'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi (Adventiste du 7e jour).

Knowless (iburyo imbere) yahoze aririmba muri korari Maranatha akiri umunyeshuri muri APACE

Knowless (iburyo imbere) yahoze aririmba muri korari Maranatha akiri umunyeshuri muri APACE

Kimwe n'abandi bahanzi bakomeye cyane kw'isi nka nyakwigendera Whitney Houston, Robert Kelly, Steve Wonder n'abandi benshi baririmba neza, usanga abo mu Rwanda benshi nabo barabanje kunyura imbere y'ikoraniro ry'Imana baririmba.

Nyarama n'ubwo umuntu atavuga ko baba bararetse kuririmbira Imana, ariko uzasanga muzika yabo ahanini yibanda ku rukundo n'ubuzima busanzwe, benshi bemeza ko muri ibi ariho babasha kubona amaramuko atuma batera mbere.

Mu bushakashatsi buto twakoze, twasanze muri aba bahanzi, abenshi baranyuze cyangwa bakiri mu idini ry'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi, ndetse baragiye baririmba mu makorari yaho bakiri bato.

Aya ni amwe mu mazina benshi muzi n'amadini baririmbyemo bakiri bato:

  1. King James: Ni umudivantisiti, mubuto bwe yararirimbye muri korari.
  2. Bahati (just family):Ni umudivantisiti nawe yaririmbye muri korari
  3. Knowless: Ni umudivantisiti, mu myaka itatu ishize yaririmbaga muri korari
  4. Kamishi: Ni umudivantisiti nawe akaba yararirimbye muri korari
  5. Patrick Nyamitari: Ni umudivantisiti wigeze kuririmba muri korari
  6. Victor Fidele (The Brothers): Nawe ni umudivantisiti waririmbye muri korari
  7. Safi (Urban Boys): Yari umudivantisi ndetse yaririmbye muri korari
  8. Producer Clement: Yari umudivantisiti nawe waririmbye anacuranga muri korari
  9. Tonzi: Yari umudivantisiti nawe waririmbye muri korari
  10. Maitre Jado: Nawe yari umudivantisiti waririmbye muri korari
  11. Pricess Priscilla: Nawe ni umudivantisiti n'ubu uririmba muri korari
  12. Queen Cha: Ni umudivantisiti waririmbye muri korari

Abandi:

Young Grace: Ni umugatorika nawe akaba yararirimbye muri korari

Humble (urban boyz) Yari umupantekoti akiri muto yararirimbye muri korari

Jay polly: nawe yari umupantekoti wigeze kuririmba muri korari

Mani Martin: Yari umugatorika akaba yarigeze kujya avuza ingoma mu Kiriziya

Kitoko: uyu yari umupantekoti w'umuririmbyi mu rusengero yigeze kujya anacuranga piyano.

Plaisir Muzogeye
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment