Abasabiriza mu mujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi w'umurimo byatumye ntacyo babona kuko ngo bamwe mu bagira icyo babamarira bahawe ikiruhuko, ntibagere mu mujyi.

Kuri uyu munsi w'umurimo ngo ntacyo baramuye/photo Kibibi O
Abo twaganiriye ariko, bemeza ko nabo batishimiye ibyo bakora bemeza ko nubwo hari igihe babone ikibatunga ariko atari umurimo wabateza imbere.
Nubwo muri aba basabiriza higanjemo ababana n'ubumuga butandukanye, hari nabo usanga bimeze nk'ingeso bigaragara ko nta kibazo kindi bafite. Bitwaza ahanini ko nta bushobozi bafite.
Ntivuguruzwa Celestin, umusore w'imyaka 30,wamugaye ubwo yagwaga mu mutego ahunga 1994, nyuma agahitamo guhora asaba ku muhanda ngo abeho, yemeza ko yabitangiye mu 1998 ubwo yavaga iwabo mu cyaro cya Karongi akaza i Kigali.
Uyu munsi w'umurimo ngo ntiwamushimishije: ″nk'ubu iyi konji bahaye abakozi ba Leta, mba numva ntayishimiye , ubu ndabizi ndaburara kuko ntabantu baje mu mujyi.″
Uretse kuba binubira ko ntacyo babonye kubera ikiruhuko cyahawe abakozi ba Leta, abo twaganiriye bemeza ko babonye icyo batangiriraho bakora nabo bakwiteza imbere uyu munsi bakajya bawuruhukamo nk'abandi.
Elias Nazobonariba amaze imyaka ibiri asabiriza i Nyarugenge, yemeza ko amafaranga menshi abona ari 1 000 ku munsi, aya ngo ntacyo yamumarira muri Kigali.
Nazobonariba yabwiye UMUSEKE.COM ati:″ mpora nifuza kwiteza imbere nanjye ariko nta bushobozi mfite bwo guheraho. Leta yadufasha dukava ku muhanda natwe tugakora umurimo tukareka gutega amaboko.″

Bamwe ariko ngo babikorera ingeso
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, butangaza ko ntababuze ubushobozi bwo kwiteza imbere, kuburyo byatuma bajya kumuhanda gusabiriza.
Muvunyi Kibombo,umukozi ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, avuga ko uyu mujyi ufite gahunda zihariye mu kuzamura abasabiriza, abatazitabira bigaterwa n'uko gusabiriza babigize ingeso bakumva barya ibyo batavunikiye.
Gahunda nka VUP, Gira Inka ndetse n'Ubudehe zigamije kuzamura imibereho y'abatishoboye nkaba basabiriza mu mujyi, MUVUNYI avuga ko umujyi wa Kigali ufite kandi gahunda y'Agaseke hamwe n'inkunga ituruka muri MIFOTRA, igamije gushakira umurimo abagaragara ko bafite amikoro make mu mujyi wa Kigali.
Muvunyi ati:″ayo mahirwe arabacika kubera icyo nakwita ko ari ingeso mbi yo gusabiriza. Bagakwiye kwegera ubuyobozi bakabaza aho izo gahunda ziri.″
N'ubwo ntamibare izwi y'abasabiriza mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu Rwanda, Muvunyi avuga ko umwaka ushize umujyi wa Kigali wahaye amahugurwa yo kwihangira umurimo abagera ku 2 000 basabirizaga mu duce dutandukanye twa Kigali
Thomas Ngenzi
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment