Minisitiri w'urubyiruko, isakazabumenyi n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arasaba urubyiruko gukoresha abakozi ba minisiteri ayoboye kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe bishingiye ku bitekerezo by'urubyiruko.

Minisitiri Nsengimana yabibwiye urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yo mu karere ka Kayonza mu kiganiro bagiranye tariki 28/04/2012. Yavuze ko minisiteri ayoboye yifuza ko urubyiruko rwajya rutanga ibitekerezo ku mishinga rwumva yaruteza imbere, kugira ngo bigenderweho mu gukora igenamigambi ndetse no mu gufata ibindi byemezo bitandukanye muri iyo minisiteri.
Bamwe mu rubyiruko ngo ntibarafungura amaso ngo bamenye icyabagirira akamaro nk'uko minisitiri Nsengimana abivuga, kuko ngo "hari bamwe bazinduka bicaye hafi y'utubari wababaza icyo bahakora akakubwira ko babuze akazi kandi ibyo gukora bihari"
Cyakora bamwe mu rubyiruko bavuga ko babura ubahwitura no kubagira inama kuko ngo bumva ngo bafite ababahagararira gusa ariko batajya babegera.
Benshi mu rubyiruko rwaganiriye na minisitiri Nsengimana bavuga ko ari abanyonzi (abatwara abagenzi n'ibintu ku magare), bakavuga ko batabona uwo baha ibitekerezo bya bo kuko bumva ngo bagira ababahagarariye ariko bakaba batajya bababona.
Banavuze ko bifuza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo nibura haboneke ibigo by'imari bishobora kwakira urubyiruko bikaruha inguzanyo kuko ngo benshi n'amagare bakoresha atari ayabo bwite.
Umwe muri bo yagize ati "Hari igihe nkorera nk'igihumbi ku munsi, bikaba ngombwa ko nyir'igare muha 500 nanjye ngasigarana 500. Urumva muri magana atanu ntibiba byoroshye kubaho uba munzu y'ubukode wenda unafite n'umugore n'umwana"
Bavuga ko baramutse babonye amagare ya bo bwite bashobora kugira icyo bageraho kuko bajya babasha kwizigamira.
Minisitiri Nsengimana yabasabye kwibumbira mu makoperative bagashaka uburyo bakwiteza imbere nibura bagahera ku tuntu duto duto kuko dushobora ku bageza ku mishinga y'igihe kirekire, kandi bakagisha minisiteri inama kugira ngo bahabwe ubufasha igihe bishoboka.
Posts Related to Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko gukoresha abakozi ba minisiteri ayoboye
Minisitiri w'urubyiruko, isakazabumenyi n'itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko hari gahunda yo gushyira ibigo bihugura urubyiruko mu turere twose tugize igihugu. Ubusanzwe hari ikigo cy'urubyiruko ...
Ibi byavuzwe na Minisitiri w'urubyiruko kuri uyu wa 21 Werurwe ubwo yaganiraga n'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ku bijyanye na politiki y'ubukorerabushake. Avuga ko ...
Muri gahunda yo gusura urubyiruko n'ibikorwa byabo, ku itariki ya 09/02/2012 Minisitiri w'Urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yasuye amakoperative y'urubyiruko atandandukanye akorera mu Karere ka Gakenke ...
Kuri uyu wa mbere tariki ya 06/02/2012 ubwo minisitiri w'urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert yasuraga urubyiruko rwo mu karere ka Burera, yarusabye gutinyuka rukihangira imirimo kugira ...
Mu rwego rwo kugira igenamigambi rishingiye ku byifuzo by'urubyiruko, kuri uyu wa 18 Gashyantare,2012 Ministre w'urubyiruko Nsengimana Jean Philbert yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu ...
0 comments:
Post a Comment