Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

ABAGORE BARARUHIJE!!

Abagore bararuhije

Iyo umusomye avuga ko utitonda
Iyo utamusomye avuga ko utari umugabo

Iyo umutatse
Avuga ko umubeshya
Iyo utamutatse akavuga ko nta cyo umaze

Wemera ibyo ashaka
Akibwira ko uri ikigoryi
Wabyanga akavuga ko utamwumva

Iyo umusura cyane
Avuga ko urambiranye
Utamusura agakeka ko wabonye abandi

Wmbara neza akavuga ko uri umwirasi
Wakwambara nabi akavuga ko utiyitaho

Uramufuhira akabyanga
Utafuha ati "ntunkunda"

Ushaka kumereka urukundo
akavuga ko umusuzugura
Utabikora ati "ntunkunda"

Ukererwa umunota umwe ati "warayeyo"
We yatinda ati "ni ko abakobwa turemye"

Iyo usuye undi mugabo
Uba urata igihe
Yasurwa n'undi mugore ati "ni ibisanzwe"

Umusoma gake ati "urakonje"
Wahora umusoma ati"warambonye"

Wanga kumwambutsa umuhanda ati "ntiwarezwe neza"
Wamufata akaboko ngo umwambutse ati"Wagira ngo ubone uburyo bwo gukora ku mukobwa"

Ureba ku wundi mugore ati"uramwifuje"
Abagabo bamurabukwa ati "banshimye"

Iyo uvuga aba ashako wumva
Wakumva agashaka ko uvuga

Muri make

Umugore aroroshye kandi ni insobe
Asa n'umunyantege nke, ariko agira imbaraga nyinshi
Akubuza uburyo ariko arakenewe
Aragucyaha ariko ni igitangaza


Related Posts by Categories



4 comments:

Anonymous said...

Ubivuze ukuri mwana wa ma....

Anonymous said...

why is it all mens of rwanda likes genital mutration

bangambiki said...

no rwandan men dont like genital mutilation far from it, they like active women

Anonymous said...

sha abo bagore warabagenzuye urabasoma urabamenya peeeeeeee,ibyo nukuri kwmbaye ubusa rwose.Nuko bateye bose kandi hatavuyemo numwe itabyemera azabaze se umubyara uko umugore we ariwe nyoko yamugenje.

Post a Comment