Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

ZIRIKANA IBANGA RY'UMUKUNZI

Umva di zirikana yuko
Iyi si yacu yameze amenyo
Ibyo tubona ubu si byo byakera
Biraturyamano twarumiwe

Zirikana gusa iryo banga
Wihangane ubabazwe no kumutegereza
Wime amatwi abashaka kukurya umutima
Intambwe umaze gutera ni bwo butwari

Ibyo hanze aha
biri kuzamba
Nta mahoro ari ho
isi irashaje
Turwana intambara z'uburyo bwinshi
Ku bwa Nyagasani tukazitsinda

Zirikana gusa iryo banga
Wihangane ubabazwe no kumutegereza
Wime amatwi abashaka kukurya umutima
Intambwe umaze gutera ni bwo butwari

Ibyo tubona bidukura umutima
Zirikana cyane
Ibanga ry'umukunzi
Ararwana intambara yo kuguhoza ku mutima
Ntugahangayike ntazakwibagirwa

Zirikana gusa iryo banga
Wihangane ubabazwe no kumutegereza
Wime amatwi abashaka kukurya umutima
Intambwe umaze gutera ni bwo butwari

Ariko benshi bagenzwa no gusenya
Bafite ubumara nk'ubw'inzoka z'inkazi
Bakiyoberanya bigira abatagatifu
Urage ushishoza mu byo wumva ubwirwa

Zirikana gusa iryo banga
Wihangane ubabazwe no kumutegereza
Wime amatwi abashaka kukurya umutima
Intambwe umaze gutera ni bwo butwari

NIYOMUGABO PHILEMON




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment