Ugusumba arakumanurira.
Udashinga ntabyina.
Uguhiga ubutwari muratabarana.
Uguhaye akubonye arutwa n' uguhaye akuzirikanye.
Ugiciye inkondo siwe ugicundamo.
Ugaya ibye abyibiramo.
Ugaburira uwijuse bararwana.
Ufinura itari iye ageza ku mukondo.
Uguhishe ko akwanga umuhisha ko ubizi.
Iyo abanzi babaye benshi Imana iba mwene nyoko.
Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
Umunywanyi wa benshi apfa akererewe.
Bagarira yose.
Uratinda ngo ukumburwe, ugasanga waribagiranye.
Wabanguka ngo ushimwe, ugasanga umugayo wagutanzeyo.
Ntawe uneza rubanda.
Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
Ugushungura ntakuburamo inkumbi.
Umwijuto w'ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa.
Uko umugabo aguye siko amabya ameneka.
Akagabo gahimba akandi kataraza.
Uwigize igihuru anebwamo
Burya si buno.
Ibisa birasabirana.
Ibitwenge by' inkoko bishirira mu kwayura.
Ibuguma ntishobora isibo.
Ibuguma y' umushino imira imikangara itanu.
Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka.
Ibyagiye kera ibyagurukana irago.
Ibyaye ikiboze irakirigata.
Iby' ejo bibara ab' ejo.
Iby' ihaha birushya ihambira.
Iby' isi ni amabanga.
Nsabira nsome irutwa n' insangirano.
Icyo imbwa yanze umanika aho ireba.
Nshimwe y' umukobwa ikobora injuma.
Ibihe biha ibindi.
Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya sose.
Amaherezo y' inzira ni mu nzu.
Amareshya mugeni siyo amutunga.
Amarira y' umugabo atemba ajya mu nda.
Amashyi make yimisha umwana impengeri.
Agati gateretswe n' Imana ntigahungabanywa n' umuyaga.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
IMIGENURANO V
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment